00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Impanuka y’imodoka yahitanye umunyonzi n’uwo yari atwaye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 May 2024 saa 04:43
Yasuwe :

Umunyonzi n’umukobwa yari atwaye bagonganye n’imodoka ubwo bari bageze mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu munyonzi n’umukobwa yari atwaye bari bagiye mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “ Bari bagiye i Musanze bahura n’imdoka yavaga i Musanze ijya i Kigali bahita bayigwamo irabagonga bahita bapfa.”

Yongeyeho ko imirambo yaba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.

Imodoka igonganye n'igare babiri bahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .