00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Imyaka ibaye itanu abangirijwe n’iyubakwa ry’urugomero bagitegereje ingurane

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 18 February 2016 saa 07:43
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2011 nibwo hubatswe urugomero rw’amashanyarazi rwa Musarara mu Murenge wa Rusasa ho mu Karere ka Gakenke, gusa muri uko kubakwa hari ibintu bimwe byangirikiyemo ari nabyo ba nyirabyo bari baremerewe ko bazaherwa ingurane ariko amaso aza guhera mu kirere.

Aba baturage bavuga ko ibyangiritse nibura bifite agaciro kagera kuri miliyoni 11.

Uretse kuba batarahawe n’ingurane y’ibyabo byangijwe, bavuga ko n’ayo mashyanyarazi atabagezeho kandi bari barabyijejwe.

Bimwe mu byo bavuga byangijwe harimo urutoki, imirima y’ibishyimbo, iy’ibigori n’indi myaka byose bari baremerewe kubyishyurwa , ariko kugera magingo aya amaso yaheze mu kirere.

Nkundabatware Gervais umwe mu baturage avuga ko imyaka yabo yononwe ariko ko bategereje kwishyurwa bagaheba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke ari na we muyobozi w’agateganyo, Kansime James yatangarije RBA ko atari Akarere kagombaga kwishyura, ariko yizeza ko bakoreye abaturage ubuvugizi.

Avuga kandi ko ikibazo cyari cyabayemo ari uko Sosiyete SOGEMR yubatse urwo rugomero yabanje gushaka ibiciro by’ibizishyurwa kuri buri muturage, ariko ngo kuri ubu byamaze gukemuka, ndetse bitarenze iki cyumweru ngo aba baturage bazabona amafaranga yabo.

Ubwo yasuraga uru rugomero, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu mwaka wa 2012 yasabye ko imirimo yarwo yakwihutishwa kandi ko abaruturiye aribo bagombaga guhabwa umuriro bwa mbere rumaze kuzura.

Urugomero rwa Musarara rumaze hafi imyaka ine rwuzuye ariko abaturage ntibarahabwa ingurane z'ibyangijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages