00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Baridukiwe n’ikirombe bahita bapfa

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 21 March 2015 saa 11:28
Yasuwe :

Abagabo babiri mu bacukuraga amabuye y’agaciro mu Kagari ka Ndirima, Umurenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke, baridukiwe n’ikirombe bahita bapfa undi bakoranaga ahita ahungabana.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015, abagabo babiri mu bacukuraga amabuye y’agaciro baridukiwe n’ikirombe bahita bapfa, mugenzi wabo wakirokotse ahita ahungabana.

Patrick Maniragaba Umukozi ushinzwe Irangamimerere akaba na Noteri w’Umurenge wa Coko, yatangarije IGIHE.com ko abo baridukiwe n’ikirombe, bari bagisigayemo bashakisha aho kunyuza inzira ngo bakomeze gucukura, gusa ngo kikaba nta makenga cyari giteye mbere y’uko kibagwaho.

Maniragaba yagize ati “Bari basigaye mu kirombe, hanyuma urutare rurariduka rubagwaho undi we ariruka arasohoka ariko ahita ahungabana. Ni impanuka, kuko n’abakora muri icyo kirombe bemeza ko nta makenga cyari giteye.”

Nyuma yo kubaridukira, ahagana saa saba z’amanywa ni bwo hatangiye ibikorwa byo gukura imirambo y’abo bagabo muri icyo kirombe, baza gukurwamo saa tatu z’ijoro, bahita bajyanwa ku bitaro bya Ruli.

Maniragaba yakomeje avuga ko baba abo bagabo kimwe na bagenzi ba bo bakoranaga muri icyo kirombe, bafite ubwishingizi, ndetse sosiyete bakoreraga ikaba ifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro.

Kuva muri Mutarama ibirombe bimaze guhitana abasaga 10 mu Rwanda, umubare munini w’abahitanywe na byo bakaba ari abo mu Turere twa Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba na Gakenke mu Majyaruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages