00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abaturage beguriwe amashyamba, basabwa kuyabyaza umusaruro

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce
Kuya 6 September 2019 saa 12:53
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda(RWFA) cyamurikiye abayobozi b’akarere ka Gakenke n’abaturage bibumbiye mu mashyirahamwe yo mu mirenge ya Coko na Muhondo ishyamba riteye ku buso bwa hegitari 56 ryeguriwe abaturage.

Ni kuri uyu wa 5 Kamena mu gikorwa ikigo RWFA ku bufatanye n’ikigo cy’iterambere cyo mu Bubiligi (FMBE) cyamurikiraga akarere ka Gakenke n’amakoperative,ishyamba ritunganijwe hagamijwe kubungabunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro.

Aya mashyamba yari asanzwe ari ay’abaturage ariko biba ngombwa ko asazurwa anitabwaho, abaturage bahugurirwa kuyafata neza.
Mugabo Jean Pierre ushinzwe amashyamba mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba, yabwiye IGIHE ko hafashwe iki cyemezo nyuma y’uko hakozwe isuzuma ryasanze 70% by’amashyamba bigizwe n’amashyamba y’abaturage atarabungabungwaga ngo anatange umusaruro mwiza.

Yagize ati “Turashimira abibumbiye mu mashyirahamwe, turabasaba no kubishishikariza abandi ariko turanabasaba ko muzafata neza aya mashyamba kugira ngo atange umusaruro ushimishije.”

Abaturage bibumbiye muri aya mashyirahamwe abiri bavuga ko aya mashyamba yombi wasangaga nta musaruro atanga kuko atacungwaga neza ngo anabungabungwe, ariko nyuma yo guhugurwa bakajya mu mashyirahamwe,ngo bafite icyizere ko igiti kigiye kubabera igihingwa ngengabukungu.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Chartine Uwimana, yavuze ko bakwiye kwita ku mashyamba beguriwe maze uyu munsi n’ejo habo n’imiryango yabo igiti kikazababera igihingwa ngengabukungu.

Yagize ati “Twizeye tudashidikanya ko igiti kigiye kuba ngengabukungu mu karere kacu”.

Twizeyimana Leonidas, umunyamuryango w’ishyirahamwe Tubungabunge Ishyamba yavuze ko bari bafite igihombo kinini batarigishwa uko bacunga amashyamba.

Yagize ati “Twishimiye iki gikorwa kuko amashyamba yacu ataduhaga umusaruro,none badutereye ibiti byiza kandi twiyemeje kuzabibungabunga”.

Ubuyobozi bwakomeje bugira inama aba baturage bahuje ubutaka bakanibumbira mu mashyirahamwe, ko bakwiye guhingamo imyaka itangiza imizi y’ibiti igihe bitarakura,kugira ngo rikure neza. Aba baturage kandi ngo bari gutegura umushinga w’ubworozi bw’inzuki uzakorerwa muri ayo mashyamba.

Umwaka ushize, hatewe ibiti hanasazurwa amashyamba y’abaturage yari ashaje hegitari zigera kuri 300. Uyu mwaka hateganyijwe izigera kuri 600 mu turere tune iki gikorwa kiri gukorerwamo aritwo: Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Rwamagana.

Abagenerwabikorwa bishimiye amashyamba beguriwe maze bacinya n'umudiho
Abagenerwabikorwa bishimiye amashyamba beguriwe maze bacinya n'umudiho
RWFA imurikira akarere n'ishyirahamwe TWITEKUMASHYAMBA Coko.
RWFA, akarere n'amashyirahamwe basinyanye amasezerano yo kubungabunga aya mashyamba yamuritswe
RWFA,akarere n'amashyirahamwe basinyanye amasezerano yo kubungabunga aya mashyamba yamuritswe
Ubuyobozi wo muri RWFA ushinzwe amashyamba, Mugabo Jean Pierre yasabye abaturage kubungabunga aya mashyamba
Umusozi wa Nyabitare hateye ibiti ku buso bwa hegitari 29
Ishyamba riteye ku musozi wa Nyabitare ryahawe abaturage ngo baryiteho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages