Abo bantu bari bari gucukura mu kirombe cya Koperative isanzwe ikora ubucukuzi witwa COMIKAGI ikorera ubwo bucukuzi mu Murenge wa Ruli baguyemo ku mugoroba wo ku itariki 29 Kanama 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yemeje aya makuru avuga ko muri iki kirombe hari harimo abantu benshi ariko ko ubwo bacukuraga batoboye ahantu bagahura n’amazi agahita abazamukana bamwe muri bo bakiruka ariko ko ku bw’amahirwe make batatu yabahitanye.
Yagize ati "Baracukuye bagera ku mazi, atoboka aho bari bari ababishoboye bariruka batatu baheramo, twaraye tugerageza gukoresha dynamo ngo tuvome amazi kugira ngo turebe ko twabageraho, ariko bigaragara ko amazi afite imbaraga, turacyagerageza ubundi bushobozi kugira ngo turebe ko twabavanamo."
"Abacukuraga bari benshi, ariko abahezemo ni batatu, abenshi bakibona ayo mazi barirutse ariko kubera imbaraga amazi yari afite batatu ntabwo babashije kuvamo, ikiri gukorwa hari indi kampani twiyambaje ya Rutongo Mines ngo iduhe abandi bantu bashobora kudufasha kuvoma ayo mazi kugira ngo turebe ko twabageraho."
Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, cyagiye giteza impanuka mu bihe bitandukanye aho no mu mpera za 2023, cyagwiriye Bavakure Gerald ubwo yarimo gusana inzira zigana muri icyo kirombe.
Kuri ubu icyo kirombe hafashwe ingamba zo kuba gifunzwe kugira ngo hakorwe ubushakashatsi ku kibazo cy’ayo mazi, mu kwirinda ko abantu bakomeza kuhagirira ibibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!