00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abahinzi basabwe kubyaza umusaruro ukwiye ikibaya cya Mukinga

Yanditswe na

Bony Bazatsinda

Kuya 11 March 2016 saa 11:27
Yasuwe :

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo, abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bwasabwe kwita ku myaka yabo, bahinga kijyambere kandi ku gihe, by’umwihariko bakabyaza umusaruro ikibaya cya Mukinga.

Ibi babisabwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi, RAB mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo mu kibaya cya Mukinga hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga 2016 B, ku wa 10 Werurwe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Zamuhaye Jean Claude, yasabye abahinzi gufata neza iki gishanga kuko gifatiye runini abaturage no kwita ku myaka yabo.

Yavuze kandi ko igihe cy’ihinga kiri kurenga asaba abahinzi guhinga bagatera vuba kugira ngo imyaka itazahura n’izuba.

Yabasabye kandi gushingiriza ibishyimbo ibiti bikomeye kugira ngo umusaruro ubyitezweho uzabashe kuboneka.

Abahinzi bafite imirima muri iki kibaya bavuze ko biteguye kuzagira umusaruro ikirere kibakundiye, kuko imbuto n’ifumbire byabagereyeho igihe.

Ikibaya cya Mukinga gihuje Uturere tubiri, aritwo Musanze na Gakenke. gifite hegitari 108, Akarere ka Gakenke kakaba gafiteho hegitari 57, zose zikaba zizaterwaho imbuto y’ibishyimbo yiswe ‘Mwirasi’ kubera ubwiza n’umusaruro itanga aho ishobora kwera kugeza kuri toni 3.5 kuri hegitari imwe.

Ni imbuto yatubuwe kandi ikaba ikwirakwizwa n’abahinzi ku bufatanye n’umushinga wita ku iterambere ry’icyaro DERN wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Muri iki gihembwe cy’ihinga mu karere ka Gakenke hazibandwa ku bishyimbo aho byateganyirijwe hegitari 21000, mu gihe ubuso bwose buzahingwa ari hegitari 54707.

Abahinzi bari mu kibaya cya Mukinga hamwe n'abakozi b'umushinga DERN
Mu gihembwe cy’ihinga 2016B, hazibandwa ku bishyimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages