Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganiren’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, ubwo yatangizaga iyi gahunda mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gahunda y’Intore mu biruhuko iteganyijwemo gutoza urubyiruko kugira ngo bagabanye umwanya bamara badafite icyo bari gukora ahubwo babone umwanya wo gufasha ababyeyi babo ndetse n’uwo gutozwa.
Batamuriza yagize ati “Kurera ni inshingano ya buri wese, uruhare rw’ababyeyi mu kwita ku burere bw’abana babo rurakenewe ariko natwe tugomba kubatoza."
Abana bazafashwa kumenya icyo igihugu kibategerejeho n’umurongo gifite, noneho bumve n’inshingano zabo, uruhare babigiramo n’indangagaciro. Bazunguka ubumenyi, bunguke n’inshuti kuko bazaba batorezwa hamwe.
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye gahunda y’Intore mu biruhuko bavuga ko batewe ishema no kuba bagiye kwigishwa indangagaciro z’Umuco Nyarwanda bakiri bato kandi bazaharanira kurwanya bimwe mu byaha bicyugarije Umuryango Nyarwanda birimo ibyo gufata ku ngufu abana n’iby’ibiyobyabwenge bicyugarije urubyiruko.
Niyogisubizo Jean d’Amour yagize ati" Kuba ngiye kwigishwa muri gahunda y’Intore mu biruhuko biranshimishije cyane, niteze ko nziga amateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nkiri muto kandi bizamfasha kumenya byinshi. Nzaharanira ko ibiyobyabwenge bitazakomeza kwangiza abaturage bacu, nzabigisha ko ari bibi ariko nibinangira tuzabatungira agatoki bahanwe."
Murekatete Olive nawe yagize ati" Iyo urebye usanga hari abakobwa baterwa inda bakiri bato, njye nzaharanira kumvira impanuro z’ababyeyi kandi binyeretse ko igihugu kidukunda natwe tugomba kugikunda no kurwanya ibyaha nk’ibyo kuko byangiza urubyiruko”.
Ababyeyi bishimiye iyi gahunda bemeza ko bazagerageza gufasha no kurohereza abana babo kugira ngo babashe gukurikirana gahunda y’Intore mu biruhuko.
Nirere Scolastique yagize ati" N’ubundi umwana wanjye aracyari umunyeshuri kandi n’iyi gahunda igamije kubigisha ni byiza ko bazajya bagira umwanya wo kuza gutozwa n’uwo kuba bari mu rugo. Tuzafatanya kuko nanjye ikinshimisha ni ukubona umwana wanjye atera imbere mu bumenyi kandi afite uburere n’ikinyabupfura."
Mubyo abo banyeshuri bazibandaho mu Ntore mu biruhuko birimo gahunda y’ibikorwa, amasomo n’imikino bizajya biba buri wa Kabiri kuva saa tatu (9h00) kugera saa sita (12h00), ndetse na buri wa Kane kuva saa munani (14h00) kugera saa kumi n’imwe (17h00).
Gahunda y’Intore mu Biruhuko mu mwaka wa 2022 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye.”
Abanyeshuri bazayitabira bari mu byiciro birimo icy’abana bato bitwa ‘Imbuto’ bo mu mashuri abanza, abiga mu mashuri yisumbuye bitwa ‘Indirirarugamba’, ndetse n’abiga mu mashuri makuru na Kaminuza bitwa ‘Indahangarwa’.
Abatoza b’Intore bamaze guhabwa gahunda y’ibiganiro bizajya bitangwa, imikino izajya ikinwa ni iy’umupira w’amaguru, uw’intoki n’imikino ‘njyarugamba’, imyidagaduro no kugaragaza impano z’imbyino gakondo, imigani, ibisakuzo, imivugo, ibihozo, ubuhanzi n’ubugeni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!