Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko imirimo yo kuvugurura ibi bitaro izatangira mu gihe kiri imbere, nyuma y’uko ibijyanye n’inyingo bitunganyijwe neza.
Ati "Ubu rero hariho gahunda yo kubyubaka, gusa birimo kunyuzwa mu masoko ajyanye n’inyigo no kuzuza neza ibisabwa ku ruhande rwa Guverinoma."
Meya Nsengimana kandi avuga ubu hari gutegurwa ibisabwa byose kugira ngo imirimo yo kubaka ibi bitaro ikorwe.
Ati "Ikirimo gukorwa ubu ni amasomo y’inyigo yatanzwe arimo gukorerwa isuzumwa ndetse no kuzuza ibyasabwe byose. Hamaze no gutangwa isoko ryo gutunganya aho serivisi ziri mu kibanza zizimukira. Imirimo yo kuhatunganya iratangira vuba."
Yakomeje agira ati "Ubutumwa dutanga ku bagana ibitaro ni uko bategerezanya icyizere kandi bihanganira uko ibitaro bimeze ubu."
Muri rusange, umushinga wo kubaka Ibitaro bya Ruhengeri ni mugari cyane kuko uzatwara miliyari 103 Frw, harimo kubaka inyubako igeretse, igice cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kirimo ibitanda 220 n’imashini zagenewe kwakira abana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitageze.
Hazubakwa kandi inyubako ikoreshwa mu gufasha abarwayi bakeneye kubagwa ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rigizwe n’ibyumba bine, ishami ry’ubuvuzi bushingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi n’ibindi.
Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 aho byakira abarwayi bari hagati ya 250 na 300 ku munsi biganjemo abaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Burengerazuba no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!