Iminsi mikuru isoza umwaka [Noheli n’Ubunani], usanga abantu benshi bayikoresha begerana n’imiryango yabo, bagasabana, bagafatanya kwishima. Abagizwe incike na Jonoside yakorewe Abatutsi nabo baba bakeneye ubaba hafi muri ibi bihe.
Buri mwaka, Umuryango Tabsha Foundation, ukora ibikorwa by’urukundo, utegura ibirori byo gusangira ibyishimo bya Noheli n’abakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo yagize incike.
Kuri iyi nshuro, uyu muryango wasangiye n’abatuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu birori byabaye ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, mu gihe habura amasaha make ngo Isi yizihize Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yezu [Noheli].
Ni umusangiro urangwa no kurya no kunywa, kwidagadura, gusangira ijambo ry’Imana. Aba bakecuru kandi bahabwa impano za Noheli zirimo n’ibitenge byo kwambara.
Umwe muri aba bakecuru batuye i Kinyinya, Epiphanie Mukankubito yavuze ko bishimira kubona hari abantu babatekerezaho by’umwihariko mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru baba bakeneye ababereka urukundo.
Umuyobozi ushinzwe gahunda y’isanamitima no kubaka ubudaheranwa muri GAERG, Nyiribakwe Jean Paul, yashimiye Tabsha, avuga ko ibikorwa ukora ari iby’ingirakamaro kuri aba babyeyi ariko no ku gihugu muri rusange.
Ati “Aba bakecuru, ikintu bakeneye cyane ni abantu, ntabwo ari ibintu. Bakeneye urukundo, bakeneye ubabwira ko abitayeho, abashyize ku mutima rero Tabsha uko abikora bijyanye n’icyerekezo cya GAERG.”
“Ntabwo GAERG yakwira imidugudu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho iri hose mu Rwanda ariko iyo tugize amahirwe hakaza nk’umufatanyabikorwa nk’uyu akabasura, akababwira ko abakunda, natwe biradufasha kubona bishimye.”
Umuyobozi wa Tabsha Foundation, Uwimbabazi Béatrice yavuze ko yatekereje kwifatanya n’aba babyeyi mu rwego rwo kongera gutuma bamwenyura bakibuka ko bafite igihugu n’Abanyarwanda babazirikana.
Ati “Ni gahunda yo gushimisha abantu babuze ubakunda, babuze ababo babakundaga mu bihe nk’ibi. Urabona tugeze mu bihe bya Noheli, buri wese ari gutekereza uko yabana n’umuryango we, akawushimisha, agasangira nawo ibyishimo bya Noheli.”
Nyiribakwe yavuze ko muri iyi minsi mikuru GAERG ifite gahunda yo kujya hirya no hino mu midugudu irimo abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo babafashe kwishima no kongera guhobera ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!