Ni ibihugu byombi byari bimaze igihe byarasabye kuba ibinyamuryango. Byombi bisanzwe bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ndetse ntibyakolonijwe n’u Bwongereza nk’uko byinshi biri muri uyu muryango bimeze.
Kimwe cyakolonijwe n’u Bubiligi ikindi gikolonizwa n’u Bufaransa gusa uko imyaka yagiye yicuma byagiye bigira umubare munini w’abantu bavuga Icyongereza.
Kwinjira muri uyu muryango kwabyo, bikurikiye ibindi bibiri nabyo bitakolonijwe n’u Bwongereza biwubarizwamo, aribyo u Rwanda na Mozambique.
Mu 2012 Perezida wa Gabon yagiriye uruzinduko mu Rwanda, atangaza ko ateganya guhindura ururimi rw’igihugu cye ku buryo gikoresha Icyongereza.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, aherutse kubwira IGIHE ko muri iyi nama hashobora kuzaboneka abanyamuryango babiri bashya.
Ati “Umuntu yabitegereza, hazaba hari ibyishimo byinshi. Ndizera ko dushobora kuzabona umunyamuryango umwe cyangwa babiri bashya i Kigali.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!