00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fred Swaniker yavuze ku kiganiro cye na Perezida Kagame cyabaye imbarutso yo gufungura ALU mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2025 saa 08:36
Yasuwe :

Rwiyemezamirimo ukomoka muri Ghana, Fred Swaniker, yavuze ko kuba Perezida Kagame ari umuyobozi ushyira mu ngiro ibyo yavuze, aribyo byatumye mu gihe gito baganiriye, African Leadership University ifungura ishami mu Rwanda.

Fred Swaniker w’imyaka 48, bwa mbere agera mu Rwanda hari mu 2014 yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye yo muri Nigeria yitwa Tayo. Icyo gihe we n’inshuti ze hari igikorwa bari bamaze imyaka ine batangije cy’ihuriro ry’abayobozi ba Afurika cyitwa African Leadership Network.

Mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya, yavuze ko ku nshuro ya mbere iryo huriro ryabereye muri Ethiopia nyuma y’uko yari yaritabiriye inama nyinshi mpuzamahanga nka World Economic Forum ibera i Davos mu Busuwisi ariko haganirwa ibibazo bireba Afurika ntihagire n’umwe mu Banyafurika uba urimo.

Ati “Hakajyaho ikiganiro kireba Afurika ariko ntihabe harimo umuntu n’umwe uturuka muri Afurika. Ndavuga nti dukeneye dutegura ihuriro ryacu aho abayobozi b’ahazaza bazajya bahurira. Ni uko nashinze African Leadership Network.”

Nyuma y’aho ihuriro rya mbere ribereye muri Ethiopia, ryahuje abantu bari munsi y’imyaka 40, baganira kuri Afurika bifuza. Ku nshuro ya kabiri nabwo iyo nama nayo yabereye muri Ethiopia, iya gatatu ibera muri Ghana mu gihe iya kane yabereye mu Rwanda nyuma y’uko yarubonye yitabiriye ubukwe.

Ati “Nagize ikimwaro ubwo nari ngeze hano, nk’Umunya-Ghana dufite umutungo kamere mwinshi ariko iterambere ntabwo rihagije.”

Yavuze ko yabonye mu Rwanda hari amashanyarazi mu gihe mu bihugu byinshi bya Afurika, kubona umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo nubwo bifite ubushobozi bunini kurusha u Rwanda.

Ati “Twakiriwe na RDB, icyo gihe muri iyo nama tugira amahirwe y’uko Perezida [Kagame] yaje agatanga ijambo ry’ikaze, ahura n’abo bayobozi barenga 250-300 twari twatumiye.”

“Abayobozi b’ibigo bitandukanye, ibyamamare, hari nka Don Jazzy n’abahanzi bagize Mavin, baje hano baratarama, abahanzi bakomeye mu njyana na Afrobeats. Perezida yabonye uburyo twateguyemo neza iyo nama, imeze nk’izindi mpuzamahanga yitabiriye, hanyuma dutangira umubano gutyo.”

Swaniker yavuze ko mbere y’icyo gihe, hari abanyeshuri bari baratangiye koherezwa kwiga muri African Leadership Academy, ishuri ryari muri Afurika y’Epfo. Perezida Kagame ngo yaje kumenya ibikorwa Fred na bagenzi be bari gukora byo guhugura urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza.

Ati “Yaje kumenya ko twatangiye African Leadership University (ALU) mu Birwa bya Maurice, aradutumira ngo dushinge African Leadership University. Aha rero niho hari ibintu byanyeretse itandukaniro rye. Twari dukeneye ibyangombwa byo gutangiza Kaminuza, mu bihugu bimwe na bimwe kubibona bifata imyaka itanu.”

“Hari Kaminuza yatangiye muri Ghana, ni imwe muri nziza muri Ghana, ariko byayifashe imyaka 20 kugira ngo ibone ibyangombwa. Perezida, Minisitiri w’Uburezi, buri wese yari mu murongo umwe w’uko Kaminuza ikenewe. Twabonye ibyangombwa mu mezi atatu.”

Ikibazo cyakurikiyeho ni ukubona ubutaka bwo kubakaho kaminuza. Swaniker yavuze ko yongeye kugaruka mu Rwanda, akagira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame, amubaza uko ibintu bimeze.

Ati “Arambaza ati mukeneye ubufasha? Icyo gihe hari ku wa Gatandatu… turavuga ngo turi gutangiza porogaramu nshya, dukeneye ubufasha bwawe. Ati mukeneye ubutaka? Tuti yego. Ati, hegitari zingahe? Tuti 50, ati turabaha 25.”

Icyo gihe Swaniker yasubiye mu Birwa bya Maurice, ntiyabitekerezaho cyane, kuko yumvaga ko ari “bimwe by’abayobozi ba Afurika bizeza abantu ibintu bitazashoboka”. Yahise yishyiramo ko azongera kubikurikirana mu mezi atanu ari imbere kuko nta cyizere yari afite.

Ati “Hanyuma uwa gatatu ukurikiyeho, nabonye ubutumwa buturutse ku muntu, bunshimira. Ndamubaza nti habaye iki? Ndebye mbona ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, harimo ko ubutaka bungana na hegitare 20 bwahawe ALU. Mu kwezi gukurikiyeho naraje mpabwa ibyangombwa by’ubutaka.”

“Uribaza ibyo bintu? Ni inde perezida wo ku Isi wihutisha ibintu kuri urwo rwego? Uyu munsi dufite abanyeshuri barenga 3000 muri ALU, ni imwe muri kaminuza nziza ku Isi, ibyo ntabwo byari gushoboka nta bufasha bwe, by’umwihariko iyo ataba umuntu ushyira mu ngiro ibyo yavuze. Iyo ni yo nkuru y’u Rwanda, ni yo mpamvu u Rwanda ruri aho ruri uyu munsi.”

ALU mu Rwanda ifite icyicaro i Masoro. Itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu miyoborere mu kwihangira imirimo, mu bijyanye na Software Engineering no mu bijyanye n’ubucuruzi.

Fred Swaniker yavuze ko Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bake Isi ifite ushyira mu ngiro imvugo ye
ALU ni imwe muri Kaminuza zikomeye zibarizwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .