00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FPR Inkotanyi yamuritse ibyo izibandaho mu myaka itanu ya manda itaha

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 March 2024 saa 04:32
Yasuwe :

Mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, hagaragajwe ibizibandwaho muri manifesto y’imyaka itanu iri imbere, ni ukuvuga kuva mu 2024 kugera mu 2029, aho mu by’ibanze harimo kwihutisha iterambere rirambye.

Muri iyo myaka, FPR Inkotanyi yagaragaje ko izashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo mishya, aho nibura ku mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250 hibandwa ku bagore n’urubyiruko.

Yiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rizaba riri kuri 8% buri mwaka naho umusaruro w’inganda ugere kuri 13% buri mwaka.

Ikindi ni uguteza imbere ubwikorezi no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, kugeza amashanyarazi n’amazi meza kuri bose, gukomeza iterambere ry’imijyi n’icyaro no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano.

Hazubakwa kandi hasanwe 1.091 Km z’imihanda ya kaburimbo na 1.626 Km z’imihanda y’imigenderano (feeder roads). Hazubakwa ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu (Rusizi, Karongi na Rutsiro).

Ni mu gihe kandi hazarangizwa kubaka Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ndetse hanubakwe ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo (Center of Excellence in Aviation Skills).

Ku rundi ruhande, FPR Inkotanyi irateganya ko abagenzi bakoresha RwandAir bazikuba kabiri kandi hazanozwa itwarwa ry’imizigo (Cargo).

Gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi aho ataragera bizagera kuri 100% kandi hanozwe uburyo bwo gucana no guteka burengera ibidukikije. Ibi bizajyana no kubaka ibikorwaremezo by’isukura mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi birimo ibimoteri n’inganda zitunganya amazi yanduye.

FPR iteganya ko servisi z’itumanaho ryihuta, kandi rikora neza zizagera ku kigero cya 100% ndetse hanongerwe ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho no kunoza serivisi zijyanye nabyo

Bizajyana no kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda bose mu gukoresha ikoranabuhanga (Digital Literacy) kandi hatezwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bukorano (Artificial Intelligence.

Umusaruro uturuka mu bukerarugendo uzazamuka ugere kuri miliyari 1,1$ (2029) uvuye kuri miliyoni 495$ uriho mu 2024. Ni mu gihe umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (ku mwaka) uzazamuka ugere kuri miliyari 1,8$ (2029) uvuye kuri 1,1$ (2023).

Hazongerwa umubare n’ubushobozi by’abarimu, integanyanyigisho, imfashanyigisho n’ibikorwaremezo birimo n’iby’ikoranabuhanga kandi hazongerwa ibyumba by’amashuri mu byiciro byose n’amashuri y’icyitegererezo.

Hazarushaho kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri hanongerwe imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Mu buzima, FPR Inkotanyi yiyemeje ko hazakomeza kongerwa umubare n’ubushobozi bw’abakozi bo mu buvuzi kandi hazubakwa hanavugururwe ibitaro birimo ibya Muhororo, Gisenyi, Masaka, Ruhengeri, n’ibindi.

Hazatezwa imbere ubuvuzi bw’indwara zihariye hanakomeze kurwanywa indwara zandura n’izitandura bijyane no kongera ubushobozi hananozwe imikorere ya serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima.

Igwingira ry’abana rizarwanywa hagamijwe ko rigabanuka rikava kuri 33% rikagera kuri 15% muri 2029.

Mu bindi harimo ko hazakomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwizerane n’ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hazakomeza gutsura umubano, guteza imbere ubutwererane n’ubuhahirane n’ibihugu by’amahanga, mu karere, ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi, hagamijwe kwagura inyungu zishingiye kuri iyo mibanire kandi zishimangira kwigira.

Ibyagezweho mu myaka irindwi ishize

Mu myaka irindwi ishize, Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wavuye kuri Miliyari 2.027 Frw mu 2017 ugera kuri Miliyari 3.415 Frw bingana na 88% kuko intego yari Miliyari 3.888 Frw.

Ubuso bwuhirwa ubu ni 71,585 Ha bingana na 70% kuko intego yari 102.284 Ha ugereranyije na 48.508 Ha bwariho mu 2017.

Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zari 34,4% mu 2017 bingana n’ingo 931.552. Ubu zigeze kuri 74,0% bingana n’ingo 2.510.817. Amatara ku mihanda yari kuri 663 Km mu 2017, ubu ageze kuri 88% bingana na 2,185 Km. intego ni uko 2.473 Km.

Abaturage bagerwaho n’amazi meza 82%, Inganda nshya zitunganya amazi zubatswe ni zirindwi.

Imihanda ya kaburimbo yubatswe ni 1.639 Km (76%), intego ni 1.745 Km mu gihe mu 2017 yari 1.305 Km.

Hubatswe imidugudu 87, hatuzwa kandi imiryango 14.547 mu buryo buboneye ivuye ku 3.048. Intego yari ugutuza imiryango 13.800 (2024).

Inganda zubatswe ni zirimo izikora imiti (APEX Biotech, Cooper-Pharma Africa na BioNTech), urukora inzitiramibu, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, izikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’uruganda rukora ifumbire, izikora imyenda n’ibikoresho byo gupfunyikamo n’izindi.

Amafaranga yinjiye avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo mu 2017 yari miliyoni 374 $ mu gihe intego yari miliyoni 800$. Magingo aya, ageze kuri miliyoni 495$.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Ibiciro bya internet no guhamagarana kuri telefoni byaragabanutse, serivisi za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zirenga 684 zivuye kuri 155 mu 2017; Intego ni uko serivisi zose zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Kwishyurana bigeze kuri 99% mu gihe gukwirakiza internet bigeze kuri 78% bivuye kuri 39,7%.

Ubuso buteyeho amashyamba bwageze kuri 30,4% (728.945Ha) buvuye 710.392Ha (29,8%) mu 2017, amashyamba ya leta amaze kwegurirwa abikorera hagamijwe kuyacunga neza no kuyongerera umusaruro ageze kuri 63,4% avuye kuri 14,1% mu 2017.

Hubatswe hanagurwa ibikorwaremezo bya siporo n’imyidagaduro bitandukanye (BK Arena, Sitade mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare, Sitade Amahoro, Stade ya Huye; Kigali Pele, Kigali Golf Clubn’ibindi).

Ni mu gihe kandi hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 27.412. Ubu ibyumba byose birenga 76.000.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yageze mu mirenge 392 kuri 416 ivuye ku mirenge 200 (2017). Umubare w’abarimu wavuye kuri 71.041 ugera ku 110.523. Umushahara wa mwarimu warongerewe; hazamurwa n’ubushobozi bwa Koperative Umwarimu SACCO. Ikindi ni uko abana bose bahabwa ifunguro mu mashuri abanza, ayisumbuye na TVET.

Icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 69,6 (2022) kivuye kuri 66,6 (2017). Hashyizweho amavuriro, hanatangizwa gahunda zo gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru ku ndwara zitandukanye nka kanseri (binyuze mu bitaro bya Butaro na IRCAD Africa), indwara z’amaso, gusimbuza impyiko n’izindi.

Hubatswe ibitaro bya Byumba, Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge. Havuguruwe ibitaro bya Kabgayi na Kibogora, hubakwa ibigo nderabuzima bishya 12, ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze byariyongereye bigera ku 1.252 bivuye ku 473 muri 2017.

Imiryango irenga 480.000 (99%) yahawe inka muri gahunda ya Girinka ivuye kuri 297.230. Intego yari imiryango 486.230 (2024). Hafashijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho 4.252 bubakiwe inzu abandi barasanirwa. Hashyizweho kandi politiki igamije kurengera no kwita ku bageze mu za bukuru n’iy’Abantu bafite ubumuga.

Ni mu gihe Ingo zirenga ibihumbi 200 zitishoboye zirimo abagore batwite n’izirimo abana bari munsi y’imyaka ibiri, zahawe inkunga y’ingoboka. Hongerewe kandi umubare w’amarerero y’abana bato agera kuri 31.444 avuye kuri 4.109 (2017).

Mu rwego rwo kunganira imirire y’abana bato n’ababyeyi batwite, kuva mu 2017 hatanzwe ifu ikungahaye ku ntungamubiri ingana na toni 42.000 yahawe abana barenga ibihumbi 100, n’ababyeyi barenga ibihumbi 40 buri mwaka.

Mu bijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri kuri 94,7% (2023) kivuye kuri 92,5% (2017). Icyizere ku nzego z’umutekano kiri kuri 97% kivuye kuri 92,6%.

FPR Inkotanyi yishimira kandi ko ubu Ambasade z’u Rwanda ari 48 zivuye kuri 34 naho iz’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ni 44 zivuye kuri 29. U Rwanda kandi ruri ku isonga mu korohereza abarugana kubona Visa kandi ibihugu bigera kuri 62 biha Abanyarwanda Visa bakibigeramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages