Ni ibiganiro byabaye ku wa 21 Nzeri 2026, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Izo ntumwa zari ziyobowe na Wang Liyong, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bushinwa gikora Ubushakashatsi ‘China Center for Contemporary World Studies’ ndetse na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi.
Ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati ya FPR-Inkotanyi n’Ishyaka rya CPC ryo Bushinwa, by’umwihariko mu nzego z’umuco, uburezi, ubushakashatsi no guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ibi biganiro bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kwagura ubufatanye no guteza imbere gahunda zo gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye.
Binyuze muri ubu bufatanye, impande zombi ziyemeje gukomeza gushimangira umubano zimaze igihe zifitanye no gushakisha andi mahirwe yo kwagura imikoranire.
CPC na FPR-Inkotanyi bifitanye umubano ukomeye na cyane ko impande zombi zagejeje ku baturage iterambere ku rwego rwo hejuru.
Nyuma y’imyaka 77 Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa ishinzwe, impinduka z’iki gihugu zigaragarira mu nganda, gari ya moshi no mu mibereho y’ingo.
Abantu hafi miliyoni 800 bavuye mu bukene bukabije mu myaka igera kuri 40, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi ifatanyije n’inzego zo mu Bushinwa bubigaragaza. Byose byakozwe ku ngoma ya CPC.
Ni mu gihe nyuma y’imyaka 32 FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside na yo yakomeje guteza imbere Abanyarwanda.
Banki y’Isi igaragaza ko ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 7,4% buri mwaka hagati ya 2000 na 2023, bugera kuri 8,9% mu 2024. Ubushakashatsi bwa NISR ku mibereho y’ingo bugaragaza ko ubukene bwagabanutse buva kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!