Ibi byabereye mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze mu mujyi. Kegukanywe na Brady Gilmore ukinira Israel Premier Tech.
Iyi sosiyete yitabiriye iri siganwa ku nshuro ya kane, aho ihemba umukinnyi uzamuka kurusha abandi kuri buri gace.
Mu butumwa Forzza yatangaga ku banya-Musanze, burimo gufungura ishami rishya muri aka karere n’i Burera.
Muri iri siganwa kandi, iyi sosiyete yazanye ubukangurambaga bwa ‘BikorenaForzza’, uburyo bushya bwo kwishyiriraho amafaranga yo gukinira ndetse no kwibikuriza ayo watsindiye, byose bigakorwa utarinze kugana cyangwa guhamagara iduka rya Forzza Bet.
Si ibyo gusa kuko iyi sosiyete iri no kwakira abifuza gukorana nayo, aho bahamagara 6677 bagahabwa iduka ry’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet, Rutayisire Eric, yavuze ko bifuza kugira uruhare mu guhanga imirimo.
Ati “Ntibihagije nka sosiyeti y’abanyarwanda gucuruza gusa, ahubwo twifuza kugira uruhare mu guhanga imirimo iwacu mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Muri Forzza kandi twita cyane ku kibazo cya bantu bahindurwa imbata n’imikino y’amahirwe, kandi twiteguye kubafasha kuva muri ibyo bibazo tunakangurira abasigaye gukina mu rugero.”
Forzza Bet ni izina ry’ubucuruzi bwa Sosiyete ya Baron Sports Gaming Ltd, yanditse kandi ikorera mu Rwanda. Intego zayo ni ugutanga serivisi zinoze, kandi ikaba ishishikajwe no guteza imbere uruganda rw’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda.
Ukeneye ibindi bisobanuro uhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 6677 cyangwa se ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, (X, Facebook, Instagram @Forzzagamingrwanda na WhatsApp: 0795307588).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!