Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kiri mu bihora byisububiramo inshuro nyinshi ndetse kinahangayishishije igihugu muri rusange.
Ni kenshi humvikana ngo umuntu runaka yishe cyangwa yakomerekeje uwo bashakanye, umwana we cyangwa umubyeyi ndetse bikarenga urugo bikagera no ku baturanyi.
Urugero rwa hafi ni Umugabo wo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa 16 Nzeri 2018 yishe urubozo umugore bashakanye, amutemaguye, bivugwa ko yamukekagaho kumuca inyuma.
Si aho gusa kuko ku wa 21 Mata 2018 uwitwa Ntezimana wo mu Karere ka Rwamagana, yishe umugore we akamucamo ibice. Uyu ku wa 20 Nyaknga yakatiwe gufungwa burundu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura uko u Rwanda ruzizihiza umunsi w’Amahoro, Ndayisaba yemeje ko imwe mu miryango nyarwanda ikigaragaramo ibihungabanya amahoro, biganisha ku rupfu.
Avuga ko akenshi biterwa n’uko nta ndangagaciro y’ubworohererane no kubabarirana imiryango imwe ikigira ndetse ninafate umwanya wo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “Ifite [imiryango] aho yakwiriye kuba ivoma ku isoko ya bugufi. Abanyarwanda bakoze ibikomeye. Niba barashoboye kwiyunga ku bibazo bikomeye birimo Jenoside, bakaba bashobora kubana mu mahoro, bagakorana batarebana ay’ingwe, bagaturana.”
Yasobanuye ko bibabaje kubona umugore n’umugabo bashakanye bakundana, bakabyarana ariko bakananirwa kwihanganirana no guhana imbabazi ku tubazo bagiranye.
Ati “Birababaje, tugomba guhora tubyamagana kandi tukanamagana cyane ababigwamo kuko ari abanyarwanda bavuka mu Rwanda, bafite aho bavoma amasomo y’ibikomeye. Bakoze ibikomeye, kunanirwa na kiriya, ni akaga gakomeye biragayitse.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko umuvuduko abanyarwanda bagize mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ugaragaza ko muri kamere yabo nta macakubiri n’urugomo byabaranze.
Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangajwe mu 2016 na NURC, kigaragaza ko mu Banyarwanda bwari kuri 92.5%.
Umunsi w’Amahoro wizihizwa buri wa 21 Nzeri, u Rwanda rukazifatanya n’Isi ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ku mahoro, isabukuru y’imyaka 70 ku burenganzira bwa muntu, Imitekerereze isesengura”
TANGA IGITEKEREZO