Umunya-Zambia Albert Joel Mphande yanaherukaga guhagarikwa imikino itatu n’ikipe ya Polisi, azira ko yashatse gusagarira abasifuzi ku munsi wa 19 wa shampiyona ikipe ye yari imaze gutsindwamo n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali.
Muri uyu mukino wabaye tariki ya 7 Werurwe, Police FC yangiwe igitego cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Muvandimwe Jean Marie Vianny, umupira ugonga ipoto y’izamu, usanga uyu mukinnyi wawushyize mu rushundura.
Gusa umusifuzi wo ku ruhande Faradji Muhire avuga ko iki gitego cyari kubahesha kwishyura, bagitsinze baraririye.
FERWAFA ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti yagize iti "Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa Police FC Albert Mphande mu gihe cy’amezi ane bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ashaka gusagarira Muhire Faradji ariko agakumirwa n’abo bakorana ndetse n’abashinzwe umutekano."
FERWAFA yakomeje ivuga ko nyuma yo kureba raporo y’umusifuzi n’iya Komiseri w’umukino, aka kanama kayobowe na Mabano Jules, kagendeye ku ngingo ya 23 y’amategeko y’imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, kafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza amezi ane atagera ku kibuga icyo aricyo cyose mu Rwanda.
Hejuru y’ibyo agomba kwishyura amande angana n’ibihumbi 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ibihano bigahita bitangira gukurikizwa.
Albert Joel Mphande yageze muri Police FC mu mpera z’ukwezi kwa Kane mu mwaka ushize wa 2017, aje gusimbura Seninga Innocent wari umaze kwirukanwa.
Uyu mutoza byavugwaga ko ashobora no gusezererwa mu ikipe y’abashinzwe umutekano kubera umusaruro utari mwiza afite, aho Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 mu mikino 20 ya shampiyona. Irarushwa amanota 17 na APR FC ya mbere.
Nyuma yo guhagarikwa imikino itatu n’ikipe k’umutoza mukuru, Police FC yatojwe na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wungirijwe na Maniraguha Claude w’abanyezamu, batsindwa na Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino uheruka. Ku Cyumweru bazakira Kirehe FC ku Kicukiro mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Albert Mphande si we mutoza w’umunyamahanga wa mbere ufatiwe ibihano bikarishye kuko na Luc Eymael watozaga Rayon Sports, muri Mata 2014 yahagaritswe imyaka ibiri atagera ku bibuga byo mu Rwanda byabereyeho imikino itegurwa na FERWAFA kuko yabaye imbarutso y’imvururu zakurikiye umukino Rayon Sports yari yanganyijemo na AS Kigali.
Ibi bihano byaje kugabanywa bigirwa imikino umunani nyuma y’ubujurire. Muri Mata 2015, umutoza Mashami Vincent wari wungirije muri APR FC, yahanishijwe imikino 4 atagaragara ku kibuga, mu gihe Mugisha Ibrahim utoza abanyezamu yahanishijwe imikino 8 bitewe n’imvururu zabereye i Rusizi ubwo bari bamaze gutsindwa igitego 1-0 na Espoir FC.
Aba batoza ba APR FC kandi banaciwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, ibihumbi 100 kuri Mugisha Ibrahim mu gihe Mashami Vincent yahanishijwe gutanga Frw 50,000.



















TANGA IGITEKEREZO