Iri tangazo ryashyizweho umukono na Byiringiro Victor usigaye uyobora FDLR, ririmo ko abagize uyu mutwe w’iterabwoba ubarizwa mu mashyamba ya Congo Kinshasa bateganya gukora igitambo cya misa cyo kwibuka Kizito Mihigo aho babarizwa iyo mu mashyamba.
Muri iki gihe abatavuga rumwe na Leta ntibasiba kugaragaza uburyo Kizito Mihigo yari umwe muri bo, aho usanga benshi bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bimwe mu biganiro bagiranye n’uyu muhanzi ndetse bamwe bakitsa ku mishinga bari bafitanye nawe.
Habura amasaha ngo uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’Imana n’iz’ubumwe n’ubwiyunge ashyingurwe, FDLR yiganjemo abahoze mu Ngabo z’u Rwanda, Ex-FAR, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasohoye itangazo iririra “umusangirangendo’’ wayo Kizito.
Rigira riti “Ubuyobozi bukuru bw’Urugaga FDLR bubabajwe no kumenyesha ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI n’inshuti z’Urugaga FDLR ko hateganyijwe umuhango wo guherekeza no kunamira umusangirangendo akaba n’impirimbanyi ya demokarasi Kizito Mihigo.’’
Rikomeza riti “Uwo muhango uzabera mu birindiro bikuru by’Urugaga FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru mu gitambo cya misa kizaturwa na Aumônier w’Urugaga. Ubuyobozi bukuru bw’Urugaga FDLR bwihanganishije Abacunguzi, Abacunguzikazi, Inshuti z’Urugaga n’umuryango wa nyakwigendera Kizito by’umwihariko muri ibi bihe by’akababaro.’’
Abakoresha Twitter bagaragaje ko bibabaje kubona uyu muhanzi yari asigaye yifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya igihugu cyamwibarutse.
Umusesenguzi muri Politiki y’Ibiyaga Bigari, Rudatsimburwa Albert, yanditse ko mu gihe umuryango wa Kizito witegura kumwunamira na FDLR yabyivanzemo.
Ati ‘‘Mu gihe umuryango wagaragazaga icyifuzo cyo kumwunamira mu buryo bwihariye, itangazo rihutiyeho rya FDLR, umutwe rukumbi usigaye mu Karere ugizwe n’abajenosideri wavuze kuri Kizito Mihigo umuhuza na gahunda yawo yo kongera kwisuganya. Ubucuti n’iyo mitwe bwahishuwe.’’
Tunyurwe Sylvério yagize ati “Aba baginga ni bo badushukiye umuhanzi. Birababaje.’’
Juan we yababajwe no kubona Kizito yunamirwa na FDLR. Ati “Yebabawee! Kizito koko ageze aho yunamirwa na FDLR, mu gihe Umuyobozi wayo Pacifique [Ntawunguka] yivugiye ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo. Harya ubu nibwo bumwe n’ubwiyunge? Singiye kuvugira ku murambo wa Kizito kuko yigendeye niyiruhukire mu mahoro ariko ntakwandavura kuruta uku.’’
– Kuba FDLR yise Kizito Umusangirangendo bisobanuye iki?
Ubundi mu Kinyarwanda cyiza “Umusangirangendo” bisobanuye umuntu muhuje imyumvire n’icyerekezo. Wa muntu mujya umugambi, mugahuriza hamwe, kuko muba musa n’abanywanye.
Kuba FDLR yise Kizito “umusangirangendo” bisobanuye ko uyu muhanzi yari asangiye nayo imyumvire ndetse n’icyerekezo, bivuze ko yari yitezweho byinshi n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Kumwita "umusangirangendo" bisobanuye ko Kizito Mihigo yari inkoramutima y’uriya mutwe, cyane ko ubwo yatabwaga muri yombi agana mu Burundi byaje gutahurwa n’inzego z’umutekano ko yarimo asanga imitwe y’iterabwoba ikorera mu Burundi no muri Congo.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na FDLR ni gihamya ntakuka ko koko uyu mugambi wo gusanga iyi mitwe y’iterabwoba ariwo Kizito yari arimo.
Ariko kandi si na FDLR gusa kuko kuva umunsi uyu muhanzi byamenyekanaga ko yiyahuye, abatavuga rumwe na leta b’imihanda yose bagiye bagaragaza uburyo yari umwe muri bo, aho usanga benshi bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bimwe mu biganiro bagiranye n’uyu muhanzi ndetse bamwe bakitsa ku mishinga bari bafitanye nawe.
Bigaragaza ko ibyaha Kizito yari yarasabiye imbabazi atigeze abizinukwa ahubwo ko yakomeje kugenda bwombe yubaka umubano nk’uw’ipata n’urugi n’abashaka guhungabanya u Rwanda.
– Itangazo rya FDLR rifite intego ebyiri
Itangazo ryashyizwe hanze na FDLR rigamije kwerekana umubabaro abarwanashyaka bayo batewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo bafata nk’"umusangirangendo" wabo mu mugambi wo guhungabanya Leta y’u Rwanda.
Indi ntego yaryo ni ukugaragaza ko FDLR igifite ibirindiro muri Congo Kinshasa nk’ikimenyetso cy’uko nubwo bakozwe mu jisho benshi mu barwanyi babo bakicwa abandi bagafatwa mpiri bakoherezwa mu Rwanda, baracyahari kandi bafite umwanya wo gusoma na za misa, mbega nk’abantu bafite ibirindiro batekaniyemo.
Iki ariko gishobora kuba ikinyoma cyambaye ubusa kuko ugendeye ku makuru ava muri Congo, bigoye kwemeza ko kuri ubu FDLR yaba ifite ibirindiro runaka muri kiriya gihugu.
Bishoboka ko wasanga Byiringiro Victor ari mu ikinamico nk’irya Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara wasangaga aganira na BBC na FDLR avuga ko aherereye i Nyabimata muri Nyungwe, mu gihe yabaga yibereye ku mucanga wo ku Nyanja y’u Buhinde muri Comores aho yafatiwe.
Ingabo za Leta ya Congo kuva muri Kamena 2019, zakije umuriro kuri iyi mitwe y’iterabwoba, ku buryo ubu hasigaye mbarwa. Bamwe bishwe mu mfu z’amarabira, bapfana ibiyiko, abandi bazanwa mu Rwanda ari ibisenzegeri.
Usibye FDLR, abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’Igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Inkuru y’urupfu rwa Kizito yamenyekanye ku wa 17 Gashyantare 2020. Polisi y’u Rwanda yemeje ko uyu muhanzi wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, yasanzwe yiyahuye agapfa.
Kizito Mihigo w’imyaka 38 yari yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 13 Gashyantare 2020 nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Nyaruguru ari nako akomokamo, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.
Yahise afungwa, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa. Bivugwa ko ruswa yagerageje kuyitanga ubwo yari afashwe, ashaka kurekurwa ngo akomeze urugendo rwe.
As much as the family expressed the wish to mourn privately, the loud announcement of #FDLR, the only remaining #Genocidaires still present in region speaks volumes about the context of #KizitoMihigo case in a post #Genocide rebuilt. His 'flirting" with those groups had surfaced pic.twitter.com/chjvAFTsDo
— Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) February 22, 2020
Ariko ikibabaje ni umuryango we mur'iki gihe. InyangaRwanda zose zigiye kurira ku byago bagize. https://t.co/iyMiRZj8wO
— Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) February 22, 2020
Yebabawee kizito koko ageze aho yunamirwa na @fdlr mugihe umuyobozi wayo Pacifique yivugiye ko azagaruka mu rwanda nta mututsi ukirubamo. Harya ubu nibwo bumwe n'ubwiyunge? Singiye kuvugira kumurambo wa kizito kuko yigendeye ni yiruhukire mu mahoro ariko ntakwandavura kuruta uku
— Juan (@juanrwanda) February 22, 2020
Aba baginga nibo badushukiye umuhanzi it's so sad.
— Tunyurwe Sylvério (@tunyurwe) February 22, 2020
They exterminated his family and now pretending to be mourning him.These blood shedders when will they stop these evil acts?
— NKOTANYI Francis B (@BAYINGANAF) February 22, 2020
I hope ko umuryango we urimo kubibona neza ko atari urukundo bafitiye Kizito. Bararukoresha mu nyungu z’abo z’umwanda bakanabuza umuryango kumwunamira neza.
— Nkomokomo (@Nkomokomo3) February 22, 2020



















TANGA IGITEKEREZO