Kuri uyu wa 8 Nzeli nibwo FDA yasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’iki kinyobwa, ribuza abantu kukinywa kuko ari inzoga aho kuba umuti nk’uko byanditseho ndetse kikaba gifunze muri ‘plastique’ kandi bibujwe.
Iryo tangazo rigira riti “Rwanda FDA ishingiye ku igenzurwa ryakozwe, rikagaragaza ko AKIRA Natural Life Ltd ikora ikinyobwa cya SOMAHO itarabiherewe uburenganzira, bakacyita umuti kandi ari inzoga nkuko byagaragajwe n’ibipimo bya laboratoire bakanapfunyika mu macuka ya Plastique […] ihagaritse ikwirakwizwa, igurishwa ndetse no kunywa icyo kinyobwa.”
FDA Rwanda yasabye abacuruzi bose guhagarika kugicuruza ndetse bakagisubiza aho bakiranguye, abakiranguzaga nabo bakijyana ku ruganda gikorerwaho ndetse bagatanga raporo y’ibyo baranguye n’ibyo basubije mu gihe kitarenze iminsi icumi.
Ubusanzwe inzoga zemewe mu Rwanda ntabwo zemerewe gufungwa mu macupa ya plastique.
Ku icupa ry’icyo kinyobwa hari handitseho ko ari umuti urinda kanseri zo mu mara no mu gifu, ukarinda umunaniro n’umujagararo w’ubwonko (stress), ugafasha impyiko gukora neza, ukarinda kwipfundika kw’imitsi n’amaraso, ndetse ukanongera imbaraga.
Kuri iki kinyobwa hari hariho n’ikitonderwa kigira kiti “Uyu muti uwufata ubyemerewe na muganga”.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!