00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yasoje amahugurwa yahaga abapolisi b’u Rwanda

Yanditswe na

RNP

Kuya 27 June 2015 saa 08:01
Yasuwe :

Abapolisi 20 b’u Rwanda baturuka mu mashami atandukanye arimo iry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigations Department -CID), ku itariki 26 Kamena uyu mwaka, bashoje amahugurwa y’iminsi itanu ku iperereza rya nyuma y’iturika ry’ibisasu, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no guperereza kinyamwuga ibyaha by’iterabwoba.

Itsinda rya bamwe mu bakora mu biro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Investigation-FBI) bari bayobowe na David McKean, ni ryo ryahuguye aba bapolisi.

Aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2015, akaba yaraberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Yashojwe ku mugaragaro na CP Emmanuel Butera, akaba ashinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda (Operations and Public Order).

Mu byo bigishijwe, harimo gukusanya, gusesengura, no kubika neza ibimenyetso n’amakuru by’ahabereye iturika ry’ibisasu, gukora ubushakashatsi kuribyo, gutandukanya ubwoko bw’ibisasu, no gusesengura ibyo byangije.

CP Butera yagize ati: "Uko inzego zibishinzwe zishyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha niko n’ababikora cyangwa abategura kubikora biga uburyo bushya bwo kubikora kugira ngo badafatwa."

Ifoto y'urwibutso mu gutangiza amahugurwa ya Polisi ku bitero by'iterabwoba

Yakomeje agira ati:" Ubu abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga mu kubitegura no kubikora. Amahugurwa nk’aya akaba ari bumwe mu buryo bwo kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda kugira ngo barusheho gukomeza no kurushaho kurwanya ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora."

Yongeyeho ati:"Ndahamya ndashidikanya ko mwungukiye byinshi muri aya mahugurwa bizabashoboza gusohoza inshingano zanyu neza arizo kubumbatira no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”

Yabwiye aba bapolisi gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye muri aya mahugurwa no kuzabisangiza bagenzi babo bakorana.

Ushinzwe umutekano muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Patrick Latchaw, yagize ati: "Twishimira gukorana na Polisi y’u Rwanda. Imikoranire n’ubufatanye biri mu bidufasha gusohoza inshingano zacu neza."

Yasezeranyije Polisi y’u Rwanda ko azakora ubuvugizi kugira ngo inzego zo gihugu cye zifite ubumenyi buhambaye mu bintu bitandukanye zizaze kubusangiza abapolisi b’u Rwanda mu bihe biri imbere.

Abapolisi bahuguwe

McKean yashimye abahuguwe kubera icyo yise “Ubuhanga n’ubushake” mu gushaka kumenya byimbitse ibyo bigishwaga ndetse n’ibitekerezo batanze by’uko ibyaha byarushaho gukumirwa no gufata abategura kubikora cyangwa ababikoze."

Yagize ati:"FBI iha agaciro ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Abanyabyaha ntibagira imipaka.Ubumenyi mu kubarwanya ni ngombwa ariko kandi hakenewe ubufatanye kugira ngi ibyo bigerweho."

McKean yashimye uburyo we na bagenzi be bitaweho n’uko bafashwe kuva bagitangira aya mahugurwa kugeza bayashoje,aha akaba yaragize ati:" Mugira urugwiro kandi mufite igihugu cyiza.By’umwihariko nkagikunda cyane."

Aya mahugurwa y’ubu bwoko yashojwe kuri uyu munsi ni icyiciro cya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages