Ubwo hakorwaga Umuganda mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Niboye, mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo hatanzwe iyi nkunga ya mituweli.
Abakozi n’abayobozi ba Good Life bafashe umwanya wo kuganiriza abaturage ku kamaro k’isuku muri rusange. Hatanzwe kandi serivisi zo gupima indwara zitandura zirimo diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi, bigizwemo uruhare n’abaganga ba Top Health Clinic.
Umuyobozi wa GoodLife Pharmacy, Nkaka Gatera Daniel yavuze ko kwiyitaho ari ingenzi cyane kugira ngo umuntu abashe kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “GoodLife ifite intego zo gufasha abaturage bo mu ngeri zose hatitawe ku bushobozi bwabo, kubona ibikoresho bifashisha bita ku buzima bwabo babikuye aha.”
Mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, GoodLife irateganya gukomeza gutanga serivisi zo gupima abantu 100 batoranyijwe muri gahunda iri imbere.
GoodLife Pharmacy yanashyizeho ahantu abakeneye ibikoresho by’isuku bashobora kubisanga, birimo amasabune yo koga n’amavuta yo kwisiga ndetse yatanze bimwe muri byo ku buntu.
Uyu musanzu ugamije guteza imbere umuco wo kwiyitaho buri muntu ku giti cye no kwigirira icyizere mu bagenerwabikorwa hamwe no gufasha u Rwanda mu by’imicungire y’imyanda hirindwa ikoreshwa rya pulasitiki zikomoka ku mavuta yo kwisiga.
‘GoodLife Health & Beauty Pharmacy’ ni farumasi yiyemeje kwita ku byo buri munyarwanda wese akeneye bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza.
Ni farumasi yatangiye gukora muri Nzeri 2022, ikaba iherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonutubes mu nyubako ya Silverback Mall. Yaje kwagura ibikorwa ifungura andi mashami ku Kimironko, Rwandex, Nyakabanda n’i Musanze kandi iteganya gukorera mu karere hose.
Mu byo icuruza harimo n’inyunganiramirere, amavuta, ibikoresho by’abana, amasabune y’umusatsi, amavuta akoreshwa muri massage n’ibindi. Yita ku byifuzo by’abaguzi kandi igashyiraho ibiciro babasha kwibonamo ari na ko ishyira imbere serivisi nziza mu gihe Top Health Clinic isuzuma abantu ibasanze mu ngo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!