Ndatira agiye muri Facebook nyuma y’imyaka isaga icumi akora mu bigo bitandukanye by’itumanaho mu Rwanda, aho yagiye ahabwa imyanya inyuranye ijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu 2009 nibwo yatangiye gukorana n’ibigo by’itumanaho atangirira muri Tigo Rwanda, mu 2016 agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Ubwo Tigo Rwanda yagurwaga na Airtel bigakora ikigo kimwe, Ndatira yakomeje gushingwa ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2018 yaje kwimukira muri MTN Rwanda nabwo ari umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri African Leadership University. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho (Electrical, Electronics and Communications Engineering) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!