00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Expo2018: Queen Cha yasobanuye ibyihariye kuri SPARK 2, telefoni igezweho ya TECNO (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 August 2018 saa 08:39
Yasuwe :

Umuhanzi Mugemana Yvonne [Queen Cha], umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda, yasobanuriye abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali, ibyihariye kuri SPARK 2, abashishikariza kuyigura bakaryoherwa n’ibyiza byayo.

Byabereye aho TECNO Mobile ikora ikanazicuruza telefone, iri gukorera muri Expo2018 kuri uyu wa Gatandatu, abakiliya babona n’amahirwe yo kuganira no kwifotozanya na Queen Cha.

Uretse kuririmba indirimbo ze zirimo nka ‘Umwe rukumbi’ yakunzwe cyane, Queen Cha yabwiye IGIHE ko ari gufasha abantu kumenya ibyiza bya SPARK2, akanabasaba kuyitunga.

Ati “Nanjye nk’umuntu uyikoresha ni ukubafasha kumenya ibyiza byayo mu buryo bwo kugira ngo nabo bayigerageze barebe. Ifite ibyiza byinshi umuntu yakwifuza kuri telefone nziza birimo nko kuba ifite Camera nziza, ifotora neza. Ikindi ni uko ifite ububiko buhagije ku buryo wabasha kubikamo ibintu byawe.”

Kabeza Beni, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya TECNO yavuze ko Queen Cha asanzwe ari umwe mu bahanzi bamamaza iyo telefone, bamutumiye kugira ngo abaza aho bamurikira babone n’amahirwe yo kuganira no kwifotozanya nawe.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa twaha abaza hano muri Expo ni uko baza aho dukorera, bakirebera ibyiza tubahishiye nka telefone nshya. Nkanabashishikariza no kugura SPARK 2 ariko dufite n’izindi, byaterwa n’iyo umuntu yiyumvamo.”

Mu bagaragaje kuri SPARK 2 yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka, ni uko ifite ibyangombwa byose bikenerwa n’abakunda telefoni zigezweho muri iki gihe, guhera ku ifoto itagira uko isa ushobora gufata cyangwa ubushobozi yifitemo bwo gukora ibyo uyisabye neza kandi vuba.

Ifite camera y’inyuma ya Megapixel 13 ndetse n’iy’imbere ya Megapixel 8 kandi hombi hakabaho umurabyo (flash) ku buryo amafoto yayo aba ari umwihariko. Ikoranye Android Nougat 8.1, ikagira processor ya 1GB RAM n’ububiko bw’imbere bwa 16 GB ROM ku buryo ibasha kwihuta kandi igakora ibintu byinshi icyarimwe.

Iyi telefoni iri mu ruhererekane rw’iza SPARK ziri mu byiciro bine by’izikorwa na TECNO isanzwe ikora n’izindi zibanzirizwa n’izizwi nka ‘Low End’ zoroheje mu biciro ariko zifite porogaramu nkenerwa zose, izizwi nka Camon zifite umwihariko wo gufotora neza ndetse n’izo muri Phatom Series ziri mu rwego rwo hejuru.

SPARK 2 yihariye kandi mu gufata isura cyangwa igikumwe bya nyirayo bikazajya biba aribyo biyifungur. Kubataragura iyo Smartphone, mwamenyako mwabasha kuyibona muri EXPO 2018 hiyongereyeho impano zitandukanye.

Buri muntu wese uguze TECNO SPARK 2 aho TECNO ikorera muri EXPO ahabwa impano zishimishije, umunyeshuri wese uhageze agabanyirizwa bidasanzwe kuri SPARK 2 ndetse buri muntu uguze SPARK 2 ahabwa 3GB za internet ya MTN Rwanda mu gihe cyamezi atatu ku buntu.

Andi makuru y’izi telefoni za TECNO aboneka ku mbuga nkoranyambaga z’uru ruganda zirimo Facebook, Instagram na Twitter nka @tecnorwanda.

Umuhanzikazi Queen Cha akoresha SPARK 2
Queen Cha yaratiye abitabiriye Expo ibyiza bya TECNO SPARK 2
Abakiliya bagize umwanya wo kwifotozanya na Queen Cha
Umukiliya ugannye TECNO bamufasha guhitamo ubwoko bwa telefoni yifuza
TECNO SPARK 2 ni tekefoni igezweho
Abakiliya bifotozanyije na Queen Cha aho TECNO iri gukorera muri Expo
Abantu bari bishimiye Umuhanzikazi Queen Cha
TECNO SPARK 2 uzibona mu mabara atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages