Ibi bikorwa BPR Atlas Mara yari isanzwe ikora, muri Expo2017 iri kuba ku nshuro ya 20 yifashishije umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina rya Tom Close, usanzwe ufite isoko ryo kuyimenyekanishiriza ibikorwa (Brand ambassador).
Mugisha Joseph, wari uje gusaba serivisi muri BPR, yavuze ko yashimishijwe no kuba yarazizanye no muri Expo.
Yagize ati “Ni byiza kuko bazanye serivisi aha, hari igihe umuntu ashaka kugura ikintu wenda atazanye amafaranga akaba yahita anyarukira hano. Uretse n’ibyo, Banki y’Abaturage serivisi zayo ziboneka hose, nikomeza uko nta kizatuma tudakorana nayo.”
Tom Close, usanga ari aho BPR imurikira ibikorwa byayo muri Expo, asobanurira abantu serivisi zayo, cyane poromosiyo yatangije zifasha abantu kwizigama bagatsindira ibihembo zirimo ‘Gwiza’, ‘Hirwa’, ‘Giricumbi’ n’izindi.
Yavuze ko asobanurira abakiliya cyane cyane ibikorwa bya Banki bibakangurira kwizigama kuko uwo muco ukiri hasi.
Yagize ati “Ndi gukangurira abantu gutangira kwizigamira binyuze mu kubitsa amafaranga muri banki y’abaturage. Ni ukuvuga rero barizigamira mu buryo butandukanye harimo gufata amafaranga bakagura ibibanza, inzu n’ibindi ariko nanone no kuzigama kuri banki ni uburyo bumwe bwiza bashobora kwifashisha.”
Yakomeje asobanura ko uretse kuba amafaranga umukiliya abikije aba afite umutekano binamwongerera amahirwe yo guhabwa inguzanyo. Ati “Icyo nicyo nshinzwe kuko urebye umuco wo kwizigamira nturagera heza mu Banyarwanda.”
Tom Close yasobanuye ko Poromosiyo ‘Hirwa Ugwize na BPR’ ishishikariza abakiliya kwizigama ikabafasha kwinjira muri tombola ya buri kwezi, aho abanyamahirwe bahabwa miliyoni n’ibindi bihembo nka televiziyo, amagare n’ibindi.
Konti ya Gwiza, Tom Close yasobanuye ko umukiriya yizigamaho ibihumbi 100 maze nyuma y’amezi atatu akemererwa kuyakuraho no kwinjira mu irushanwa naho iya Hirwa, ibitswaho ibihumbi 100 mu kwezi kwa mbere, atanu akurikiye umukiliya akabitsa 20 gusa, nyuma y’atandatu agatangira kuyahererwa inyungu kandi yemerewe no kuyakuraho.
Uretse izo, yanasobanuye indi yitwa ‘Giricumbi’, ihabwa abafite akazi ariko batabasha guhita bubaka inzu, aho bizigama 10% by’agaciro k’inzu bifuza kubaka maze ikamuha inzu nawe akazajya yishyura buri mwaka. Iyi ihabwa umukozi uhembwa amafaranga atari munsi ya 450. 000Frw ndetse na Konti yo kuzigamira abana, uyikoresha azigama bitewe n’ingano y’amafaranga y’ishuri yifuza ko umwana we azigamo, gusa ngo ayo mahirwe yose ahabwa uwatinyutse kwegera banki.
Tom Close yasoje ashima uburyo abantu muri Expo2017 bari kugana ahari stand ya BPR, avuga ko bitanga isura ko benshi bazabasha kumva neza akamaro ko kwizigamira nk’imwe mu ntego za BPR Atlas Mara.
Igipimo cy’ubwizigame mu Rwanda kingana na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe Leta yihaye intego yo kuba cyageze kuri 20% bitarenze 2020.



















TANGA IGITEKEREZO