00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EWSA yatanguranwe n’"Umushyikirano” ikuraho amafaranga y’ubukode bwa mubazi

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 29 November 2013 saa 01:15
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito abakiriya b’Ikigo cy’igihugu cy’Ingufu, Isuku n’Isukura(EWSA) binubira amafaranga bakatwa y’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi buri kwezi, ikibazo cyagarutsweho mu nama y’"Umushyikirano” w’umwaka ushize, iki kigo cyatangaje ko gikuyeho amafaranga y’ubwo bukode mbere gato ko undi “Mushyikirano” ugera.
Mu “Mushyikirano”uheruka, uba uyobowe na Perezida wa Repuburika, hari hifujwe ko ko umuntu yagura mubazi igashyirwa ku nzu ye, ya mafaranga 500 yakatwaga buri (…)

Nyuma y’igihe kitari gito abakiriya b’Ikigo cy’igihugu cy’Ingufu, Isuku n’Isukura(EWSA) binubira amafaranga bakatwa y’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi buri kwezi, ikibazo cyagarutsweho mu nama y’"Umushyikirano” w’umwaka ushize, iki kigo cyatangaje ko gikuyeho amafaranga y’ubwo bukode mbere gato ko undi “Mushyikirano” ugera.

Mu “Mushyikirano”uheruka, uba uyobowe na Perezida wa Repuburika, hari hifujwe ko ko umuntu yagura mubazi igashyirwa ku nzu ye, ya mafaranga 500 yakatwaga buri kwezi nk’ubukode bwayo agakurwaho.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru EWSA yatangaje ko hashingiwe kuri icyo cyifuzo cyatanzwe mu nama y’Umushyikirano mu mwaka ushize kirebana n’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi, inejejwe no kumenyesha abafatabuguzi bayo ko nyuma yo kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa bayo, bakanarebera hamwe icyatuma amashanyarazi agera kuri bose, haba mu mujyi no mu duce tw’icyaro, hafashwe umwanzuro ko ubukode bwa mubazi bukurwaho. Ibyo bikazatangira kubahirizwaku itariki ya 1Ukuboza 2013.

Ikurwaho ry’ubukode bwa Mubazi rije mu gihe habura iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki “Umushyikirano” w’uyu mwaka ukagera, kuko uteganyijwe kuba ku matariki ya 6 -7 Ukuboza 2013.

EWSA yakuyeho amafaranga y'ubukode ya buri kwezi ya mubazi ya mubazi y'amashanyarazi

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko icyo cyemezo EWSA yafashe ari cyiza.

Umwe muri bo utuye mu mujyi wa Kigali, yagize ati “Byari bibabaje nkatwe dukodesha n’amikoro yacu ari make, wajyaga nko kugura umuriro w’amafaranga 1,000 ukajya kubona ukabona bagukase 500 bikakubangamira kuko wahabwaga make.”

Mu bazi ubusanzwe EWSA yayishyiriraga ku nzu y’umufatabuguzi, ikajya yishyura amafaranga 500 ku buryo buhoraho buri kwezi mu gihe cy’imyaka icumi kuko yabarirwaga agaciro k’ibihumbi 60, ariko yagira ikibazo igasimbuzwa. Bwafatwaga nk’uburyo bwo kwishingirana kuko yaba umukene n’umukire bayikodeshaga kimwe.

Ubwo IGIHE yavuganaga n’Ushinzwe Itangazamakuru muri EWSA, yavuze ko amafaranga y’ubukode yakuweho ariko ntiharemezwa amafaranga ubu azajya agurwa mubazi.

Mu nama y’Umushyikirano iba buri mwaka iyobowe n’Umukuru w’Igihugu hanarebwa ibyari byariyemejwe gukorwa mu nama y’Umushyikirano iheruka, uko byashyizwe mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages