Kuri uyu wa 18 Kanama 2015, Ambasaderi Michael Ryan, uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yagiranye ikiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, ku ngingo zitandukanye zirimo n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Ambasaderi Ryan yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abaturage cyangwa inzego zitandukanye ku guhindura itegeko nshinga, ari ukubaha ibyo demokarasi iteganya no kubahiriza amategeko kandi aribyo biba bikenewe.
Yagize ati “Icya mbere twifuza ni ukubahiriza amahame ya demokarasi hashingiwe ku byifuzo by’abaturage, no kubaha ibyo amategeko ateganya. Igenzura ryakozwe ryerekanye ko byakozwe neza.’’
Yakomeje avuga ko biteguye ko kamarampaka izagenda neza, buri wese akagira umwanya wo kuvuga icyo atekereza.
Ni kenshi ibihugu by’i Burayi n’ibindi bikomeye ku Isi byumvikana bidashyigikiye impinduka ku Itegeko Nshinga zikorwa cyane cyane mu bihugu bya Afurika.
Perezida wa Sena Bernard Makuza akaba asanga nta gitangaza kirimo kuba ibintu byanyura mu nzira iteganyijwe n’amategeko cyangwa itegeko risumba ayandi, ariryo Tegeko Nshinga, bityo abaturage bagahabwa uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Abaturage iyo bavuga uburenganzira bwabo, bakaba baratekereje itegeko nshinga ingingo zose bakabona icyo bashaka kuba barihinduraho, ni uburenganzira bwabo kandi ibihugu byo ku isi ntabwo bifite itegeko nshinga rimwe.”
Yongeyeho ko ubushake bw’abaturage iyo bushingiye ku biteganywa n’amategeko cyangwa itegeko nshinga nta kibazo kirimo kandi icyangombwa ari uko byose bikomeza kugenda mu mahoro bikurikije ibiteganywa.
Ambasaderi Ryan yashimye uburyo u Rwanda rutanga umusanzu mu kugarura amahoro ku isi, anihanganisha igihugu, ndetse by’umwihariko imiryango y’abasirikare muri RDF baguye i Bangui barashwe na mugenzi wabo.
Yagarutse ku ifatwa rya Lt. Gen Karake, avuga ko ari ikibazo kireba ibihugu bibiri, ariko nk’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, biteguye kumva uruhande rw’urukiko rw’ikirenga rwa Espagne muri Nzeri ku bijyanye n’impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru 40 b’u Rwanda.
Ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi bushingiye ku gutera inkunga ibikorwa byinshi birimo imiyoborere, ubukungu n’ubutabera mu Rwanda.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO