00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese kwiyongera kw’abanyeshuri muri Kaminuza kwaba ari yo ntandaro y’imperi mu macumbi?

Yanditswe na

Mukaneza M.ange

Kuya 26 February 2015 saa 02:59
Yasuwe :

Mu mwaka w’amashuri ushize, abanyeshuri babonye amanita abemerera kwiga muri Kaminuza biyongereyeho 25% ariko ibikorwa remezo nk’amacumbi, ntibyigeze byiyongera, ibi bikaba ari byo bituma hakekwa ko yaba ari yo ntandaro y’ubucucike n’imperi muri amwe mu macumbi yifashishwa.

Kaminuza y’u Rwanda ifite ikibazo gikomeye cyo kutabasha kubonera amacumbi ahagije abanyeshuli, aho benshi basanga ntayandi mahitamo uretse kurarana ndetse bakisanga ahantu hadafite Isuku.

Ibi biterwa ahanini n’umubare munini w’ababona amahirwe yo kujya mu mashuri makuru na Kaminuza, nyuma y’uko imyanya iba yiyongereye¸ ama kaminuza agakomeza kurwana no kubabonera amacumbi mu nyubako zayo.

Kuva hashyirwaho Kaminuza imwe mu mwaka ushize, abanyeshuri bemererwa kwiga muri Kaminuza biyongereyeho 25%, bakava ku 8000 bagera ku 10.000 ¸ibikenerwa by’ibanze birimo n’amacumbi byabaye bike, ku buryo ubu kaminuza ibasha gucumbikira abanyeshuri 6600 gusa.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ariko buvuga ko bufite gahunda yo kubaka amacumbi menshi¸ bugasaba abafite amacumbi yigenga kongera umubare wayo kugira ngo babashe kwakira abanyeshuli bose bakeneye aho kuba.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Rwanda Today¸mu macumbi atandukanye y’amashami ya kaminuza y’u Rwanda¸ bwerekanye ko benshi baba mu bucucike bukabije ndetse n’ubwo kurarana biba bitemewe bikaba bikorwa¸ cyane cyane ku baturuka mu miryango itishoboye.

Ubwo bucucike bukaba bukurura umwanda mu byumba byo kuraramo, ubwiherero ndetse n’ubwogero.

Athanase Kanyarukiko umunyeshuli mu mwaka wa kane mu ishami ry’Uburezi avuga ko hari ikibazo cy’amacumbi¸ ko bitoroshye kubona aho kuba¸ uretse ababana n’ubumuga n’abafite ibibazo bikomeye, abandi bagerageza gushaka aho kuba mu macumbi yo hanze n’ubwo aba ahenze cyane.

Yagize ati ”Duhitamo kubana turi benshi kugirango twishyure make. Nk’ubu turi 5 mu cyumba kimwe¸buri wese yishyura amafaranga 5000 ku kwezi. Ariko birakabije¸ ibaze nawe abahungu 5 mu cyumba kimwe ¸ ntekereza ko ntawakwifuza kubaho ubuzima nk’ubwo.”

Ikibazo cyo kurarana

N’ubwo kurarana bitemewe mu mabwiriza agenga abanyeshuli¸abenshi babikora mu ibanga.

Umwe mubanyeshuli witwa Adeline Uwera (izina ryahinduwe) wiga mu ishuli ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) avuga ko impamvu hari abahitamo kurarana kandi bazi neza ko nibafatwa batazongera kwemererwa kuba mu macumbi y’ikigo, ari ukugira ngo bafashe bagenzi babo badafite ubushobozi bwo kwishyura amacumbi yo hanze.

Henshi mu macumbi ya kaminuza usanga igiciro ari kimwe aho abakobwa bishyura 6000 ku kwezi abahungu bakishyura 5000.

Gusa ngo ikibazo gikomeye ntikiri mu macumbi ya Kaminuza ahubwo kiri mu macumbi yigenga n’andi mazu, kuko atabasha kugenzurwa n’ubuyobozi bwa kaminuza.

Ikibazo cy’umwanda gikomeye cyagaragaye mu icumbi rya Saint Etienne riherereye mu Mudugudu wa Rugunga¸ Akagali ka Biryogo¸ ricumbikira benshi mu bakobwa biga mu ishuli ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga .

Claudine Kamikazi wiga muri CST yavuze ko imperi zabateye mu byumba¸ ko bigoye kubona ibitotsi kubera ukuntu ziryana. Ibi bikaba ari ingaruka z’isuku nke iharangwa bitewe n’umubare mwinshi w’abanyeshuli bahaba.

Avuga kandi ko hari igihe cyageze imperi ziba nyinshi ku buryo basohoye matola zabo bakajya barara hanze.

Ati “Usanga abanyeshuli bari hagati ya 6 kugera 8 baba mu cyumba kimwe¸kubera ubushyuhe imperi zikwira mu myenda no mu mashuka yacu¸ ariko nanone dutinya ko dushobora kuba twakanduriramo n’izindi ndwara”

Prudence Rubingisa¸umuyobozi wungirijwe ushinzwe umutungo n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ikibazo bakizi kandi ko bafite gahunda yo gufatanya n’abashoramari kugirango bakemure ikibazo binyuze mu masoko.

Ati “Kugeza ubu 20% by’abanyeshuli ni bo bacumbikirwa mu macumbi ya kaminuza…Dufite gahunda yo gukora igenamigambi rizadufasha gukemura ibyo bibazo birimo kubaka amacumbi….”

Yongeyeho ko bari mu biganiro na ba rwiyemezamirimo kugirango babubakire amacumbi abiri mu ishuli ry’ikoranabuhanga n’iry’ubuvuzi.Banasaba abo basanzwe bakorana kwita ku isuku.

Yavuze kandi ko abashinzwe imibereho y’abanyeshuli¸ basabwe kwita ku mibereho y’abanyeshuli mu macumbi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kurarana ndetse ko banasabye ba nyir’amacumbi basabwe gukemura ikibazo cy’ubucucike.

Urwego rushinzwe amashuli makuru rwo ruratangaza ko rurebwa n’icyo kibazo kandi ko bagomba kugishakira umuti¸kuko bishobora kwangiza ireme ry’uburezi mu gihe imibereho y’abanyeshuli itameze neza.

Fred Mugisha ushinzwe ubushakashatsi n’igenamigambi yavuze ko ikibazo cy’amacumbi adahagije muri kaminuza bakizi bakaba bahamagarira abashoramari kubaka amacumbi ahagije yabasha kwakira abanyeshuli benshi.

Yagize ati ”kugeza ubu 11% by’abanyeshuli ba kaminuza za leta nibo bacumbikiwe mu macumbi ya kaminuza. Ariko dufite andi mashya ari kubakwa I Nyagatare na Huye kandi turateganya no kubaka andi menshi mu myaka iri mbere.”

Rwanda today


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages