Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Rights Watch-HRW), uratangaza ko Guverimoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho amabwiriza akarishye ku bwisanzure bw’itangazamakuru kandi ntibabarire na busa uyarenzeho.
Mu cyegeranyo cyawo cya buri mwaka usohora, mu cya 2015, Human Rights Watch yashingiye ibi ahanini ku cyemezo cyafashwe kuwa 24 Ukwakira 2014 n’Ikigo cy’Igihugugu Ngenzuramikorere (RURA) cyo gufunga ibiganiro bya Radio BBC mu Kirundi n’Ikinyarwanda.
Uretse ibi, iki cyegeranyo kinavuga ko benshi mu banyamakuru bagiye batinya gukora inkuru zicukumbuye ku ngingo zikomeye, batinya kwanga kugirirwa nabi, guterwa ubwoba, gutotezwa cyangwa se gukurikiranwa mu nkiko nk’uko ngo byabaye kuri bagenzi babo mu myaka yabanje.
HRW kandi ivuga ininura ko mu 2014, kuwa 18 Kamena umunyamakuru Agnès Uwimana, w’ikinyamakuru Umurabyo yafunguwe amaze imyaka ine muri gereza azira amakosa yakoze mu mwuga.
Uyu muryango ushima ko hari bimwe mu biganiro ku maradiyo biha urubuga abaturage bakabihamagaramo ku matelefone, bagatanga ibitekerezo byabo, babaza ibibazo abayobozi, ariko ugatinda ku gushimangira ko ibi byose bitabuza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru muri rusange buhonyorwa.
Ibi byose Human Rights Watch ibishingiraho ukavuga ko mu 2014 itangazamakuru ryo mu Rwanda ryaganjwe no kubogamira cyane kuri Leta.
MINALOC, MHC bo siko bafata ibi byegeranyo nk’ibinyoma bisa
Ku rundi ruhande ariko, Ladislas Ngendahimana ushinzwe itangazamakuru n’Itumanaho muri Minisiteri Ishinzwe ubutegetsi bw’Igihugu ntiyemeranya n’iki cyegeranyo.
Avugana na IGIHE, Ngendahimana yagize ati “Ni uburenganzira bwa Human Rights Watch kuvuga ibyo bashaka ndetse n’ibyo batekreza ku Rwanda, kabone n’ubwo byaba birimo kwibeshya. Kuvuga ko Leta iha amabwiriza abanyamakuru ni ugusuzugura urwego rw’Abanyamakuru bigenzura. Kuvuga ko gufunga BBC ari ukuniga itangazamakuru harimo kutabona neza no kwigiza nkana. Ntidukorera gushimisha Human Rights Watch, umwenda dufitiye Abanyarwanda ni uwo kubayobora neza, tukabageza ku iterambere bifuza.”
Ibi bishimangirwa kandi na Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), uvuga ko ari ikinyoma kuvuga ko mu Rwanda hatari ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Yagize ati “Biriya byegeranyo biba bifite umurongo wa Politike bigamije utandukanye n’ukuri kugaragarira abantu bose bashaka kumenya intambwe itangazamakuru rimaze kugeraho Guverinoma yarabigizemo uruhare.”
Mbungiramihigo, nk’uhagarariye urwego ruharanira iterambere ry’itangazamakuru we avuga ahubwo ko uretse kuba bihabwa ubwisanzure hari n’ibitangazamakuru asanga rimwe na rimwe binarengera.
Yagize ati “Umuntu akurikiye ibitangazamakuru, bagira ubwisanzure bwo kuvuga ibiri kuba, ibyiza bakabishima, ibibi nabyo bakabigaye bagamije ko byakosoka. Iyo nsoma nsanga ahubwo rimwe na rimwe mbona hariho no kurengera imbibe”
RMC yo ivuga ko HRW hari aho ivuga ukuri, ariko ko hari intambwe iri guterwa
Ku rundi ruhande, Fred Muvunyi, umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura we avuga ko n’ubwo mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru abanyamakuru bataragera aho bivuza, ariko ko bishimira ko hari intambwe imaze guterwa.
Muvunyi avuga ko ibyo HRW yatangaje harimo ukuri, ariko ko hari n’ibindi bigoranye kwemeza, agira ati “Nta kintu gishya kirimo, ibyo HRW ivuga ni ibintu byabaye; gufunga BBC byarabaye, naho kuvuga ko abantu bagira ubwoba, ubwoba ni ikintu kiba mu mutima w’umuntu ntabwo wabasha kubisuzuma, n’ubwo hakiri inzira ndende kugira ngo ubwisanzure bugerweho ariko hari intambwe imaze guterwa.”
Akongeraho ati “Ntitwari twagera aho twifuza kugera ariko uyu munsi iyo abanyamakuru bafite ikintu kibabangamiye bifite uburyo bishobora gukemuka kandi butari buhari mbere.”
Icyo HRW ivuga ku zindi ngingo zitari iz’itangazamakuru
Uretse ibijyanye n’itangazamakuru, iki cyegeranyo kinagaruka ku zindi ngingo zinyuranye, harimo Politike, ubutabera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abatavuga rumwe na Leta, ibijyanye n’ubukungu n’ibindi.
Ku bijyanye na Politike, umuryango Human Rights Watch wongera kuvuga ko nta bwinyagamburo buhari muri Politiki kandi ko imiryango n’ibitangazamakuru byigenga ari iby’agakingirizo, nta bubasha bifite.
Umuryango Human Rights Watch ugaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abanyabo n’ababyiyitirira bose, bahora bagerwa amajanja, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Human Rights Watch ikemeza ko hari abantu bagiye bafungwa na Polisi cyangwa igisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibyumweru byinshi, yewe bamwe bikagera no ku mezi, bagafungirwa ahantu hatazwi.
Ukagira uti “Hari abantu babarirwa mu icumi n’abandi bagiye baburirwa irengero. Bamwe muri bo bagiye basangwa nyuma y’igihe mu magereza, nyuma y’igihe kinini bafunzwe mu buryo bw’ibanga, nta kanunu kabo kazwi.”
Icyo HRW ishima ku Rwanda
Uretse kunenga, umuryango Human Rights Watch ushima ko u Rwanda, mu bijyanye n’ubukungu, rukomeje gutera imbere mu buryo bw’igitangaza.


















TANGA IGITEKEREZO