Ibikoresho amadini n’amatorero atumiza mu mahanga ntibisorerwa, kabone n’iyo byaba ari ibizifashishwa mu bikorwa byinjiza amafaranga, ngo kuko imiryango nyobokamana, amadini n’amatorero atari ibigo by’ubucuruzi.
Ubusanzwe amadini n’amatorero si ibigo by’ubucuruzi n’ubwo usanga amwe afite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli, amacumbi, inzu zikorerwamo ibirori, izikodeshwa n’abandi bacuruzi, amagaraji, n’ibindi.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) gitangaza ko nta gahunda yo gusoresha ibyo amadini n’amatorero yinjije mu gihugu, nyuma y’aho bigaragariye ko nta bucuruzi ayo madini akora, kandi ko akorana n’ikigo cy’imiyoborere.
Mu kiganiro Richard Tusabe, Komiseri Mukuru wa RRA aherutse kugirana n’abanyamakuru, yagize ati: “Amadini atanga ijambo ry’Imana kandi ibyo akora ni ibifasha leta kwigisha abaturage indangagaciro nziza z’abantu bazima, bityo ntibakwiye gusoreshwa.”
Komiseri Tusabe akomeza avuga ko hari amadini afite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amaresitora, hoteli, n’ibindi bikorwa bibyara inyungu, ariko byo bikaba bisoreshwa.
N’ubwo ntawe urafatirwa mu cyuho anyereza imisoro muri ubu buryo, imizindaro (ibyuma by’umuziki) bimwe na bimwe bikodeshwa bigakoreshwa mu bitaramo bitandukanye, bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa byiswe ibyo kubaka urusengero ariko bikubakishwa amahoteli cyangwa amacumbi, ibyuma byo mu magaraji bigatumizwa byiswe ibyo gusana imodoka z’idini cyangwa itorero.
Tariki ya 29 Mutarama 2015 Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko igihe kizagera u Rwanda rugakoresha 100% by’ingengo y’imari ituruka ku misoro aho gutegereza ak’imuhana, ashimangira kandi ko amadini akwiye kubigiramo uruhare rugaragara, ashishikariza abayoboke ba bo kwishyura imisoro neza kandi ku gihe.
Smaragde Mbonyintege, Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda na we yabwiye icyo gitangazamakuru ati: “Burya ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro hari icyo gihuriyeho n’amatorero, ni uko duhura n’abantu benshi tukavugana na bo ku bibazo by’ingenzi. Ntiwakora iyobokamana ritarimo ubukungu bw’abantu. Ni ikintu cy’ingenzi ko RRA yaganiriye n’amatorero ngo barebe uburyo bumvikana bwo gusora nka kimwe mu byubaka igihugu”.
Sheik Kayitare Ibrahim/Mufti w’abayisilamu nu Rwanda yavuze ko igitekerezo cyo gusora bagihuriyeho bose nk’amadini kuko ngo umusoro ni wo wubaka igihugu kandi amadini yose agomba kubaka igihugu.
Uretse iyo misoro ishobora kunyerezwa mu gutumiza ibikoresho mu mahanga, hari abashinga amatorero baharanira inyungu mu buryo buryo butaziguye, ku buryo hari ababyita “Business”, ariko RRA ngo nta gahunda ifite yo gusoresha amadini n’amatorero.



















TANGA IGITEKEREZO