00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yinjiye mu mikoranire na SINC-Today Ltd icuruza amatike yo kwitabira ibikorwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 September 2026 saa 08:04
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda PLC, yagiranye amasezerano y’ibanze na sosiyete nyarwanda icuruza amatike yo kwitabira ibitaramo n’imikino, agamije guharura inzira z’imikoranire iganisha ku guha serivisi z’imari abari mu ruganda rw’ubuhanzi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2026 hagati y’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda PLC n’ubwa SINC-Today Ltd.

Iyo sosiyete isanzwe icuruza amatike ndetse igakusanya amafaranga yayo, ibikorera kuri murandasi aho uwateguye igitaramo cyangwa ikipe y’umupira afunguraho konti imufasha kureba uko abantu bari kwishyira.

Ibyo bifasha kubona ingano y’amafaranga ari kwinjira ndetse no kuyakuraho ku buryo yakoreshwa mu gukomeza kwitegura igitaramo, nko kwishyura abahanzi baririmbamo.

Aya masezerano y’ibanze yasinywe ateganya ko Equity Bank Rwanda na SINC-Today Ltd bazasangira ayo makuru ku buryo nyuma hazabeho indi mikoranire yo kuba iyi banki yayashingiraho iha inguzanyo abategura ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa bagurisha amatike kuri SINC-Today Ltd.

Aya masezerano kandi azafasha impande zombi guhanga udushya hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, guhanga imirimo no kunoza serivisi zihabwa abakiriya babo.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye bushobora gufasha impande zombi kubona amahirwe mashya no kuzamura bikorwa byazo.

Ati “Kuri Equity Bank Rwanda PLC, twemera ko ubufatanye bufite ireme ari ingenzi mu gufungura andi mahirwe no kongera imikorere irambye. Aya masezerano y’ibanze aduha urubuga rw’ingenzi rwo gushakisha ibice dufitemo inyungu duhuriyeho no gukorana mu buryo bushobora kugira umusaruro mwiza ku bakiriya bacu n’ubucuruzi muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa SINC-Today Ltd Mupenzi Cedrick, yavuze ko bishimiye gutangira ubu bufatanye na Equity Bank Rwanda, asobanura ko buzahuza ubushobozi bw’impande zombi mu gushaka ibisubizo bishya.

Ati “Twishimiye gutangira uru rugendo na Equity Bank Rwanda PLC. Ubu bufatanye buhuza imbaraga z’impande zombi kandi bugafungura amahirwe yo gushakisha imishinga mishya, harimo iri mu nganda ndangamuco no guhanga imirimo. Tugiye gukorana tumenye amahirwe ahari ashobora gutanga umusaruro ufatika kandi urambye.”

Nyuma y’aya masezerano y’ibanze, impande zombi zizagirana ibiganiro nyuma hasinywe andi masezerano arimo uko bazajya bakorana.

Amasezerano mashya y'imikoranire yashyiriweho umukono i Kigali hagati y’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda n’ubwa SINC-Today Ltd.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko ubufatanye na SINC-Today Ltd bushobora gufasha impande zombi kubona amahirwe mashya no kuzamura bikorwa byazo
Umuyobozi Mukuru wa SINC-Today Ltd Mupenzi Cedrick, yavuze ko bishimiye gutangira ubu bufatanye na Equity Bank Rwanda, asobanura ko buzahuza ubushobozi bw’impande zombi mu gushaka ibisubizo
Equity Bank yinjiye mu mikoranire na SINC-Today Ltd icuruza amatike yo kwitabira ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages