00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda Plc mu bufatanye buzateza imbere abanyeshuri n’umuryango Nyarwanda

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 15 April 2025 saa 02:01
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda Plc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), agamije gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi mu mikoreshereze y’imari no kubafasha kubona icyo bakora basoje amasomo mu rwego rwo kubarinda ubushomeri.

Iyi mikoranire izafasha abanyeshuri ba UTAB kubona amahugurwa ajyanye n’ubumenyi bwimbitse mu mikoreshereze y’imari, gucunga neza no gutangiza imishinga yabo y’ubucuruzi, ndetse n’amahirwe yo kubona akazi ku basoje amasomo baritwaye neza, byose bakazabifashwamo na Equity Bank.

Mu rwego rwo gutuma imikoranire igenda neza kandi inyuze mu mucyo, ubuyobozi bwa UTAB buzafasha Equity Bank mu guhitamo abanyeshuri bazahabwa amahugurwa mu bitwaye neza no gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.

Izi mpande zombi zizafatanya kandi mu gutera ibiti ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukiije, no kongera ubukangurambaga bugamije kurushaho kubibungabunga.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iyo ugiye kubaka ahazaza heza uhera ku bumenyi kuko iyo buhari ibindi byose bikoranwa ubushishozi, ahamya ko iterambere ryose iyo ritarimo ubwenge n’ubushishozi ridindira.

Ati “Kwigisha urubyiruko imikoreshereze myiza y’imari ni ingenzi mu kubaka ubukungu burambye. Ubufatanye na UTAB ni intambwe ikomeye mu guteza imbere impano z’abanyeshuri no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko bafatanyije na Equity Bank, bifuza gukomeza guteza imbere uburezi bugera no ku bukungu, kuko kuri ubu Isi iri mu cyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku burezi.

Ati “Ubu bufatanye ni ingenzi kuko bujyanye n’intego yacu yo gutegura abayobozi b’ejo hazaza. Tuzatanga ubumenyi bwimbitse kandi bufatika, butuma abanyeshuri bacu bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Equity Bank Rwanda Plc ikataje mu guteza imbere uburezi mu Rwanda kandi buganisha ku bukungu, aho kuri ubu imaze imyaka itatu ifasha abanyeshuri babiri muri buri karere batsinze neza mu kizamini cya leta cy’amashuri yisumbuye muri buri karere ikoreramo.

Mu myaka itatu ishize ikora ibi bikorwa, Equity Bank imaze gufasha abanyeshuri bagera ku 174, aho yabahaye amahugurwa ndetse n’imenyerezamwuga bahembwa. Aba banyeshuri bafashwa gukomeza amashuri yabo muri kaminuza mpuzamahanga zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yagaragaje ko iyo uri kubaka ejo hazaza wibanda ku bumenyi ukabona kwerekeza mu by'imari
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ari gushyira umukono ku masezerano yasinyanye na Kaminuza ya UTAB
Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’imibereho myiza muri Equity Bank Rwanda, Bamwine Loyce yitabiriye umuhango yo gusinyana amasezerano y'ubufatanye na UTAB
Aya masezerano azafasha abanyeshuri ba UTAB kubona amahugurwa, imenyerezamwuga bahembwa ndetse n'akazi ku bazitwara neza
Ni amasezerano azafasha no mu gutera ibiti bizafasha mu kurushaho kubugabunga ibidukikije
Mu kugira ngo aya masezerano azakorwe neza anyuze mu mucyo, UTAB izajya ifasha Equity Bank mu guhitamo abanyeshuri bafite amanota meza
Abayobozi b'impande zombi bari guhererekanya inyandiko basinyiyemo aya masezerano agamije gufasha abanyeshuri kubona amahugurwa mu by'imari no kurushaho kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert ari gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye na Equity Bank
Abayobozi n'abakozi ba Equity Bank na UTAB ubwo bari mu gikorwa cyo gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere abanyeshyuri
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara n'Umuyobozi wa UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert bari gushyira umukono ku masezerano

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .