00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Equity Bank Rwanda PLC yateye ibiti 7000 mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 September 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda Plc bwatangaje ko uretse gutanga serivisi z’imari banashyira ingufu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurengera ibidukikije.

Ibi yabivuze ku wa 27 Nzeri 2025 mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Nyabihu umurenge wa Shyira, aho iyi banki yateye ibiti bigera ku 7000.

Nkuriza Clement Darius, ushinzwe ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank Rwanda Plc, yavuze ko nka banki bashyira imbere iterambere ry’abaturage.

Ati “ Nubwo turi abacuruzi ariko tugira n’ikindi gice cyihariye cya Equity Foundation, gishinzwe ibikorwa byo guteza imbere abaturage. Twizera ko muri banki tuzatera imbere ari uko aho dukorera hateye imbere, rero inshingano zacu ni kubateza imbere

Akomeza avuga ko mu guteza imbere abaturage bakora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi aho byiharira 30% by’ibikorwa bakora.

Ati “Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi si uguhinga gusa si ukorora gusa ahubwo ni no kurinda ikirere no kurengera ibidukikije ari yo mpamvu tuza no mu bikorwa nk’ibi byo gutera ibiti.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage kwitabira gutera ibiti no kubungabunga ibihari hagamijwe kurengera ibidukikije no kurwanya ibiza cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.

Habimana yavuze ko nk’umurenge ukunze kwibasirwa n’ibiza ari ingenzi cyane ko batera ibiti ndetse n’ibihari bakabibungabungwa.

Ati “ Gutera ibiti tumaze kumenya akamaro kabyo cyane cyane hano mu Karere ka Nyabihu. Gutera ibiti bituma tubungabunga ibidukikije, bituma twirinda ibiza bya hato na hato biza bikatwangiriza ubuzima.”

Akomeza avuga ko kandi ibigo by’Imari bikwiye kugira uruhare mu gutera ibiti nk’uko Equity Bank Rwanda yabikoze.

Ati “Igikorwa twakoze uyu munsi ni igikorwa cyiza kandi cy’ingenzi ari na yo mpamvu nshimira abafatanyabikorwa ba Equity baduhaye ibiti twateye uyu munsi bigaragaza bwa bwuzuzanye n’ubufatanye hagati ya Leta, abaturage nk’abafatanyabikorwa kugira ngo twihute mu rugendo rw’iterambere.”

Kugeza ubu Equity bank Rwanda imaze gutera ibiti ibihumbi 22 birimo ibiti by’imbuto ibihumbi birindwi bizafasha abaturage kurwanya imirire mibi.

Ibihumbi 15 byatewe mu Karere ka Nyagatare mu gihe ibindi 7000 byatewe mu Karere ka Nyabihu.

Equity Bank Rwanda PLC, yateye ibiti 7000 mu Karere ka Nyabihu hagamijwe kurengera ibidukikije
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu beretswe ibyiza byo gutera ibiti no kubibungabunga
Nkuriza Clement Darius, ushinzwe ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank Rwanda Plc, yavuze ko nka banki bashyira imbere iterambere ry’abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage kubungabunga ibiti mu kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages