00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda Plc na GMO byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere abagore

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 26 July 2025 saa 05:13
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda Plc n’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere abagore cyane cyane abakobwa bacikirije amashuri.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Nyakanga 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw’abagore hibandwa ku bana b’abakobwa bacikirije amashuri, ababyaye imburagihe, abakorewe ihohoterwa n’abandi.

Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b’abakobwa babyara bakiri bato kuko ari bo usanga bafite ibibazo byinshi birimo guta ishuri, kutagira amikoro ahagije n’ibindi.

Yahamije ko ku bufatanye na Equity Bank Rwanda Plc, bazashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire uhereye ku bakiliya, kugeza mu myanya y’ubuyobozi ya banki.

Yagize ati “Twe dufite ubunararibonye mu kwimakaza iri hame ry’uburinganire noneho bo bakaba bakora nka banki ariko bakorera umuryango Nyarwanda, umuryango urimo abagabo n’abagore. Rero ubu bufatanye ni ukugira ngo tubafashe mu bikorwa by’imbere nka banki ariko noneho no gufasha Abanyarwanda muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n’abakobwa ibijyanye n’ubucuruzi, gukora imishinga, kubashakira amasoko ndetse no kubaha imari.

Yasobanuye ko kugirana imikoranire na GMO bigiye gutuma barushaho kunoza serivisi batanga nka banki ndetse bakomeze no gufashanya guteza imbere umugore.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n’abakobwa ibijyanye n’ubucuruzi
Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b’abakobwa babyara bakiri bato
Equity Bank Rwanda Plc n’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), byasinye amasezerano y’ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages