00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EPC Africa Group yagobotse abahuye n’ibiza i Rubavu, ibabera umwishingizi nta ngwate

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 13 August 2023 saa 02:29
Yasuwe :

EPC Africa, ikigo cy’ishoramari (investment) gihuza sosiyete zitandukanye cyagobotse abaturage 164 bo mu midugudu itatu y’umurenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu; bahuye n’ibiza bari bakeneye ubufasha.

Iki kigo cyibarizwamo sosiyete zubaka ingomero zibyara ingufu z’amashanyarazi (ENERGICOTEL), iz’ubwubatsi bw’ imiyoboro y’amashanyarazi, ibyambu n’indi mishinga y’ubwubatsi itandukanye (CEC), iz’ubucuruzi n’ubwikorezi (AFRILOTT) n’ubwubatsi bw’inzu (EPCA Housing).

Mu byo EPC Africa yahaye aba baturage kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama, harimo ubwishingizi mu kwivuza (mituelle de santé) ibiribwa, ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku.

Ubuyobozi bwa EPC Africa Group kandi bwemereye aba baturage kubabera umwishingizi mu kigo cy’imari iciriritse (Umurenge SACCO); aho umuturage uzifuza gukora ubucuruzi buciriritse azajya ahabwa inguzanyo nta ngwate.

Bamwe mu batuye iyi midugudu batangarije IGIHE ko iyi nkunga bahawe na EPC AFRICA, igiye kubahindurira ubuzima, bakiteza imbere.

Bitwayiki Jean Berchmas w’imyaka 75 yagize ati “Ibiza bitaraza nabaga mu nzu njyenyine kuko napfushije umufasha, ibiza bije byatwaye inzu yanjye njya gukodesha. Nyuma y’ibiza ubuzima bwabaye bubi kuko abandi babahaga ibiribwa ariko njye ntibingereho.”

Yakomeje agira ati “Nshimiye nyagasani n’abayobozi batwitayeho cyane uyu munsi, ubuzima bugiye guhinduka ejo ndaba ndigucinya akadiho. Aya mafaranga y’inguzanyo bagiye kuduha icyampa bikaba none cyangwa ejo. Kuko nagura nk’udukwavu nkajya ndatwahirira, noneho ngafata n’akameza nkagatereka aho ngacuruza, Imana izanyongeza imyaka yo kubaho.”

Manizabayo Vestine na we ari mu bahawe inkunga, yatangaje ko bari bafite ikibazo ko batitabwaho nk’abandi; ariko kuri ubu ashima ko EPC Africa yabibutse ikabaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho.

Ati “ Twumvaga dufite ikibazo kuko batadufashije, ariko uyu munsi tubyakiriye neza turishimye cyane kuko bigiye guhindura ubuzima bwacu. Niba umwana yabwirirwaga akarya nimugoraba ariko ubu arajya arya akawunga saa sita kuko bakaduhaye, baduhaye amavuta n’ibishyimbo.”

Umunyamabanga Nshingwa Bikorwa w’umurenge wa Nyundo Nyiransengiyumva Monique yashimiye ubuyobozi bwa EPC Africa nk’umufatanyabikorwa w’umurenge, bukomeje guhumuriza abaturage bawo bahuye n’ibiza byashegeshe ibice bitandukanye birimo n’uyu murenge.

Yakomeje ashimira iki kigo cyatekereje kuri aba baturage batinyaga gufata inguzanyo kubera kubura ingwate, iki kigo kikaba cyabemereye kuba umwishingizi kikabatangira ingwate.

Yasobanuye ko bagiye gufasha abaturage mu gutegura imishinga yabo kugira ngo amafaranga atazabapfira ubusa.

Ati “Icyo tugiye kubafasha ni ukureba neza imiterere y’imishinga yabo, kuko abaturage nitwe twabatanze kandi nitwe tuzi ibyabagirira akamaro. Tugiye kubafasha turebe imishinga batoranyije, tubafashe kuyihutisha kugira ngo ishyikirizwe SACCO.”

Umuyobozi w’ikigo EPC Africa Group, Turasenga Ferdy yasobanuye ko ibiza byibasiye aka karere byagize ingaruka ku bikorwa byabo birimo urugomero rwabo rw’amashanyarazi rwa Keya, gusa avuga ko babashije kurusana ubu ni amahoro.

Yavuze ko baje guha ihumure abahuye n’ibiza nk’abaturanyi babo ba hafi.
Yagi ati “Burya umuturanyi iyo agize icyo akurusha aragufasha, ni muri urwo rwego twaje kwifatanya n’abaturage. Ni ubutumwa bw’ihumure twazanye tubabwira ko turi kumwe. Iriya nkunga twatanze yo kubazigamira mu murenge SACCO, ni ingwate twabahaye kugira ngo abaturage batishoboye bazajye bayifatiraho inguzanyo, babashe kwiteza imbere, ubuzima buhinduke.”

Amafaranga agiye gushyirwa muri SACCO nk’ingwate ni miliyoni eshatu, aya mafaranga akazajya yongerwa bitewe n’uko abaturage bayakoresheje.

Si ibi bikorwa gusa kuko imaze imyaka igera kuri itatu ifasha mu myigire abanyeshuri bo mu miryango ikennye mu cyitwa EPC Africa Tubakunde Initiative.

Mu mwaka wa 2024 EPC Africa irifuza kuva ku miryango 65 irimo abana ifasha mu mashuri, ikagera ku miryango 100.

Hatanzwe ibiribwa byo gufasha abasizwe iheruheru n'ibiza biherutse kwibasira Intara y'Iburengerazuba
Ubwo abayobozi batandukanye bageraga ahabereye iki gikorwa
EPC Africa Group igizwe n'ibigo bitandukanye birimo ibikora amashanyarazi, ubwubatsi n'ibindi
Bacinye akadiho bishimira ubu bufasha EPC Africa Group yabagaragarije
Kalisa Nicolas aganiriza abaturage muri iki gikorwa
Byari ibyishimo kuri aba baturage batangiwe ingwate ngo babashe gufata inguzanyo
Bitwayiki Jean Berchmas yashimye ubufasha yahawe na EPC Africa Group
Bamwe bahawe ibiribwa nyuma y'ingaruka z'ibiza bahuye nabyo
Abaturage bo mu murenge wa Nyundo bishimiye ubufasha bahawe na EPC Africa Group
Umunyamabanga Nshingwa Bikorwa w’umurenge wa Nyundo Nyiransengiyumva Monique yashimiye ubuyobozi bwa EPC Africa nk’umufatanyabikorwa w’umurenge
Manizabayo Vestine na we ari mu bahawe inkunga, yatangaje ko bari bafite ikibazo ko batitabwaho nk’abandi; ariko kuri ubu ashima ko EPC Africa yabibutse ikabaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho
Turasenga Ferdy yavuze ko EPC Africa Group izirikana ingorane abatuye Rubavu bahuye nazo mu minsi ishize

Amafoto: Bruce Mbanzabugabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages