00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eng Mulindahabi wayoboraga IPRC Kigali yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 06:37
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Eng Mulindahabi Diogène, wari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Mulindahabi yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi.

Bafashwe mu iperereza riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.

Muri Gashyantare 2018 ni bwo Eng Mulindahabi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali ubwo amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro yahurizwaga hamwe akitwa Rwanda Polytechnic (RP).

Mbere yaho guhera mu 2011 Mulindahabi yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kigali.

Eng Mulindahabi yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .