Amakuru yashyizwe hanze na Qatar avuga ko ku wa 1 Nyakanga 2026, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bumwifuriza umunsi mwiza w’ubwigenge.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, na we yandikiye Perezida Paul Kagame, anifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’ubwigenge.
Yagaragaje u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe wa Kazakhstan ku mugabane wa Afurika, anagaragaza icyizere ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzakomeza kwaguka ku nyungu z’impande zombi.
Ubu butumwa bw’aba bayobozi bombi bugaragaza umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan nawo uri kugenda urushaho kwaguka. Muri Gicurasi 2025 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu, ndetse hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Tariki 1 Nyakanga 1962, ni bwo u Bubiligi bwemeye ku mugaragaro ko u Rwanda ruba igihugu kigenga, nyuma yo kumara igihe ruri mu maboko yabo nk’Abakoloni, barurebereraga, bakarutegeka, bakarufatira ibyemezo bya politiki n’imibereho n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!