Ni amagambo yatangarije ku rubuga rwa X, ubwo yatangaga igitekerezo ku mashusho y’ikiganiro cy’umucuruzi wo muri Afurika y’Epfo, Rob Hersov, wavugaga ko hari amategeko muri Afurika y’Epfo arwanya abazungu.
Elon Musk wasaga nk’uwemeza ibyo Hersov yavugaga ko muri iki gihugu yavukiyemo hariho amategeko agonga abazungu, yasubije ati “Starlink ntabwo yemerewe gukorera muri Afurika y’Epfo, kuko ntari umwirabura”.
Icyakora ibi byatewe utwatsi n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Epfo, Clayson Monyela, wasubije Musk agira ati “Nyakubahwa, ibyo ntabwo ari ukuri kandi urabizi!”.
Yongeyeho ati “Ntaho bihuriye n’ibara ry’uruhu rwawe”. Uyu mugabo yavuze ko Starlink yakwemererwa gukorera muri iki gihugu igihe cyose yemeye kubahiza amategeko abigenga.
Kuba Afurika y’Epfo ifite amategeko akakaye ku bazungu, biherutse kugarukwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko azahagarika inkunga yahabwaga iki gihugu bitewe n’impamvu nyinshi zirimo kuba amategeko agenga ubutaka yarakumiriye abazungu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!