00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DOGE iyoborwa na Elon Musk yatangiye kugerwa amajanja

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 March 2025 saa 07:27
Yasuwe :

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha (DOGE), Elon Musk yasabwe n’abacamanza gutanga raporo z’ibikorwa by’uru rwego kugira ngo hasuzumwe niba nta bikorwa yaba yarakoze nta burenganzira butanzwe.

Ibi byabaye ku wa 12 Werurwe 2025, nyuma y’aho intumwa za leta zigera kuri 14 z’abo mu Ishyaka ry’Aba-Democrate zashinje Elon Musk n’urwego ayobora gukora bitemewe n’amategeko no guhungabanya imitegekere y’izo leta.

Musk na Trump bashinjwa gukoresha ububasha bwabo mu buryo bwangiriza ubuzima bw’abaturage.

Ibizava muri ayo makuru Musk yatswe ni byo bizafasha mu kureba niba Musk n’inshuti ye Trump bahagarika ibyo bikorwa byabo bavuga ko bigamije kugabanya amafaranga Amerika itakaza mu bidafite umumaro.

Umucamanza witwa Tanya Chutkan yasabye Elon Musk gutanga amazina ndetse n’inshingano bya buri mukozi ukorera DOGE, uyu muherwe yashyize mu nzego zitandukanye za leta, n’amakuru yose ajyanye n’uko DOGE yubatswe n’ububasha Musk afite.

Musk kandi yahawe ibyumweru bitatu byo kuba yatanze izo raporo zose.

Urukiko ruramutse rwemeje ko uru rwego, rwashyizweho na Perezida wa Amerika Donald Trump, rwakoze binyuranyije n’amategeko, rwahita rufunga ibikorwa byarwo byose.

Trump na Musk bamaze igihe bahisha amakuru ya DOGE cyane ko Trump we avuga ko Elon Musk atari umujyanama mukuru muri White House.

Ku ruhande rwa Chutkah, avuga ko izo nshingano zindi ntaho zihurira n’uru rwego rundi bityo ko no gutanga amakuru ku bikorwa byarwo ntacyo bizatwara inshingano ze zindi.

Kugeza ubu, Elon Musk n’ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, ntacyo baratangaza kuri iyi myanzuro y’urukiko.

Si uyu mucamanza gusa watse uru rwego raporo z’imikorere yarwo kuko muri Gashyantare 2025 undi mucamanza wo muri Washington yasabye ko uru rwego rwerekana imikorere yarwo.

Elon Musk yasabwe kwerekana imikorere y'urwego ayobora rwa DOGE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .