Iki Kigo gikora ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye bibangamiye imicungire y’amashyamba n’ubutaka hirya no hino ku isi.
Ubalijoro wari usanzwe ari umukozi w’ikigo cya McGill University, kaminuza ihereye i Montreal muri Canada, biteganyijwe ko azatangira imirimo muri Gicurasi 2023.
Mu myaka igera kuri 20 ishize ubushakashatsi bwe bwibanze ku bijyanye no guhanga udushya, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse n’iterambere rirambye.
Ubalijoro asimbuye umushakashatsi ukomeye mu by’amashyamba witwa Robert Nasi, wahinduriwe inshingano akagirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa nk’uko tubikesha urubuga rwa Global Landscape Forum
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CIFOR-ICRAF, Doris Capistrano, yavuze ko iki kigo ari bwo kibonye abayobozi bafite ubumenyi n’ubunararibonye buhambaye mu by’amashyamba n’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’imiyoborere izana impinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!