00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n’Ikigega cya miliyoni 30$: Imishinga ya RSSB yo guhanga amaso

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 July 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko hari imishinga uru rwego rufite Abanyarwanda baba mu mahanga babyaza umusaruro irimo Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n’Ikigega gishya kigiye gutangira gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse bakeneye igishoro.

Kanyonga yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ihuriro Rwanda Convention ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Texas.

Yabwiye abari bitabiriye ko RSSB icunga gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aho abarenga miliyoni 11 bayikoresha kugira ngo babone ubuvuzi mu buryo bworoshye ku buryo ubu yishingira n’indwara zikomeye zirimo Cancer.

Ati “Ubwo bwishingizi ndi kuvuga umuntu yishyura ari munsi y’amadolari atatu ku mwaka. Ibyo byerekana icyo umuntu yakora akoresheje ubushobozi buke, iyo ni inkuru y’u Rwanda.”

Kanyonga yavuze ko RSSB aricyo kigo kigari mu Rwanda gikora ishoramari, aho imishinga itandukanye cyashoyemo imari ifite agaciro kagera kuri miliyari 2,5 z’amadolari ya Amerika.

Ati “Ku banyarwanda, ayo ni amafaranga yanyu, ni amafaranga ava mu misanzu yanyu. RSSB ni iya buri munyarwanda. Dushora imari mu mishinga hafi ya yose y’ingenzi igamije iterambere ry’igihugu, tujyana n’icyerekezo cy’igihugu.”

Yavuze ko RSSB yashoye mu rwego rw’imari, aho inafite imigabane mu bigo bitandukanye by’imari, mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya aho yatanze urugero ku ishoramari ryakozwe muri Zipline, ryatumye RSSB iba mu ba mbere bakozemo ishoramari rifatika.

Ati “Twashoye mu nganda binyuze mu Inyange […] mu bukerarugendo. Aho RDB ivuze ngo dushore, tujyayo.”

Heza Estate izaba igizwe n'inyubako 548

Amahirwe ku batuye muri diaspora

Kanyonga yasabye abatuye muri diaspora gushora imari muri Ejo Heza, Ikigega cy’Ubwiteganyirize kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire.

Ati “Uwo ariwe wese wo muri diaspora, niba ushaka kongera ubwiteganyirize bwawe, niba ushaka gufasha mu hazaza h’umuryango wawe mu by’amikoro, mbashishikarije kumenya byisumbuye Ejo Heza. Itanga amahirwe ku nyungu igera kuri 11% mu mafaranga y’u Rwanda ibarwa buri mwaka.”

Ahandi yavuze ko hakwiriye gushorwamo imari ni mu bwubatsi, aho yatanze urugero ku mushinga w’inyubako wa Vision City II uzaba ari mugari inshuro eshatu ugereranyije na Vision City I.

Ati “Turi kuva ku nzu 500 dufite muri Vision City I zikagera hafi ku 1500. Icyiciro cya kabiri kizatangira muri Nzeri.”

Yavuze ko muri uyu mushinga hazaba harimo inyubako z’ubwoko butandukanye kuva kuri Villa, Apartment kugera no ku zindi bitewe n’ibyo umuntu yifuza.

Usibye Vision City II, Kanyonga yavuze ko hari n’undi mushinga wa Heza Estate uzaba ugizwe n’inzu 548 zigenewe abafite amikoro aringaniye. Ati “Ibiciro bihera ku madolari 70$.”

Undi mushinga wa gatatu ni uw’Ikigega cyo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kizatangira gifite miliyoni 30 z’amadolari aho kizazamuka kikagera kuri miliyoni 100$.

Yavuze ko iki kigega kizafasha imishinga ivuka mu gihugu ku buryo imito iciriritse izajya ifashwa kubona igishoro cy’igihe kirekire.

Ati “Twizeye ko tuzabona ibisabwa byose muri Kanama hanyuma tugatangira gutanga igishoro.”

Louise Kanyonga yashishikarije abanyarwanda baba mu mahanga gushora imari mu mishinga itandukanye iteza imbere igihugu iri muri RSSB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .