00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Egide Fox n’umugore we bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 July 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Mbabazi Egide wamamaye nka Egide Fox mu kazi ko gufotora nk’uwabigize umwuga na Keza Clelia bari baherutse kurushinga, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Egide Fox yahamirije IGIHE ko we n’umugore we bibarutse umwana w’umuhungu. Ati “Twibarutse umwana mwiza w’umuhungu.”

Egide Fox yari yasabye anakwa Clelia Keza mu birori byabereye mu Intare Arena i Rusororo ku wa 28 Gashyantare 2025. Gusezerana mu mategeko byabaye muri Mutarama 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Egide Fox yasezeranye n’uyu mugore babyaranye nyuma y’imyaka irenga ine atandukanye na Miss Aurore Kayibanda bari barasezeranye kubana akaramata ariko iby’urukundo rwabo bikaza gushyirwaho akadomo mu 2021.

Nyuma yo gutandukana na Egide Fox, Miss Aurore Kayibanda yaje gushyingirana na Gatera Jacques wamwambitse impeta mu 2023, basezerana imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Egide Fox asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho. Yavukiye mu Rwanda, ahiga n’amashuri yisumbuye ariko aza kuhava afite imyaka 14 ajya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbabazi Egide wamamaye nka Egide Fox yasabye Keza Clelia mu ntangiriro z'uyu mwana
Egide Fox yagaragaje amafoto ashimangira ko bibarutse umwana w'umuhungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages