00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Educat Rwanda izanye igitangazamakuru cyandika ku kwihangira imirimo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 January 2015 saa 10:16
Yasuwe :

Mu minsi ya vuba mu Rwanda haratangira gusohoka ikinyamakuru cyandika inkuru zirebana no kwihangira imirim,o ubukungu n’iterambere, kizajya giterwa inkunga na Educat Rwanda kandi kigatangirwa ubuntu.
Amakuru dukesha Educat Rwanda aravuga ko mu rwego rwo gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo mu banyarwanda , Accelerator magazine izajya yandika inkuru zicukumbuye, ikandika ku babashije kuba ba rwiyemezamirimo n’uburyo babigezeho, n’inkuru z’ubucuruzi muri rusange.
Accelerator (…)

Accelerator Magazine izanye umwihariko wo kwibanda ku kwihangira imirimo n’ubucuruzi, bitigeze bikorwa n’ikindi gitangazamakuru icyo ari cyo cyose mu Rwanda, ari na yo mpamvu Educat Rwanda ikangurira abanyarwanda kuzabyaza umusaruro ayo makuru yuje ubumenyi byo kwihangira imirimo.

The Accelerator ni ikinyamakuru cy'urubyiruko n'abandi bose bakeneye ubumenyi n'amakuru mu kwihangira imirimo

Mu gusobanura Intego ya Educat Rwanda, Andreas Noerlem Umuyobozi w’uyu mushinga, yagize ati “Turifuza ko Accelerator yaba urubuga rwo gutera imbere ku basomyi bayo bakihangira imirimo.”

Andreas yakomeje agira ati “ impamvu nyamukuru ya Accelerator magazine ni ukwandika no gusobanura ku bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, kizandika ku bikorwa biri imbere n’ibyenda kuzabera mu Rwanda, haba mu iterambere ry’igihugu cyangwa ry’abikorera.”

Ikinyamakuru Acceleratora kizajya gisohoka rimwe mu mezi ane (quarterly), gifite paji 48 ziri mu mabara , hasohoke kopi 1000 , zizajya zitangirwa ubuntu mu nzu zo kuruhukiramo n’aho banywera icyayi, mu bigo bitandukanye n’ahandi hahurira abantu muri Kigali .

Iki kinyamakuru kandi kizajya kinagaragara ku mbuga za Interineti nka www.igihe.com ndetse no ku rubuga rwa www.educat.dk.

Uko kizagenda gitera imbere, ikinyamakuru Accelerator kizajya kinagaragaza inkuru mu mafoto n’amashusho kugira ngo abasomyi bose babashe kubona ibyo bifuza.

Ubu ushobora kujya ku rubuga rwa educat Rwanda ari rwo www.educat.dk ukareba ikinyamakuru ndetse ukajya no mu irushanwa ryiswe “the magazine’s competition” aho ushobora kwegukana ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ukeneye ibindi bisobanuro wakwandikira umwanditsi kuri [email protected]

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages