Yahawe inshingano zo guteza imbere serivisi z’ubwishingizi, gutanga inama zijyanye kwirinda ibyago ibigo byagira, guteza imbere imishoramari n’ibindi.
Inama y’Ubutegetsi ya Liaison Group icunga ibi bigo byombi yemeje ko Sebera kuri uyu mwanya ku wa 14 Gicurasi 2026.
Bibaye mu gihe urwego rw’ubukungu mu Rwanda rukomeje kugaragaza impinduka zikomeye zirimo kwisunga ikoranabuhanga binyuze mu gushyiraho serivisi zitandukanye ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, kwisunga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’ibindi byorohereza umukiliya kubona serivisi nziza.
Sebera yavuze ko yishimiye uyu mwanya ndetse azakora inshingano ze neza.
Ati “Nishimiye guhabwa izi nshingano, niteguye gukorana n’ubuyobozi mu kubaka iki kigo ndetse no gukomeza kugiteza imbere ndetse no kuzamura akamaro kacyo mu gihugu.”
Sebera afite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu bikorwa by’ubucuruzi, ubuyobozi ndetse kugira uruhare mu gushaka ibisubizo biteza imbere ibigo.
Yafashije ibigo byinshi kuzamura ubukungu bwabyo ndetse no kugera ku masoko mpuzamahanga.
Yitezweho kuzamura Liaison Rwanda na Liaison Financial Financial Services binyuze mu guteza imbere ihangwa ry’ibishya, kuzamura umwanya w’iki kigo mu rwego rw’ubukungu n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Liaison Group, Tom Mulwa, yavuze ko Sebera yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo kubera ubushobozi bamubonyemo.
Ati “Uburambe bwe, intego ndetse n’ubushobozi bwo kugeza ibigo ku masoko mpuzamahanga bizakomeza kuba ishingiro ryo gutera imbere ndetse no gukomeza gutanga ibisubizo byo kwirinda ibyago zishobora kuboneka mu bwishingizi.”
Liaison Group ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga byorohereza abakiliya kwirinda ibyago ndetse no kugira ubwishingizi.
Liaison Rwanda yatangiye mu 2009 nk’ikigo cyigenga gitanga serivisi z’imari cyane cyane mu gutanga ubujyanama mu byafasha mu kwirinda ibyago bishobora kugwirira ibigo, kwita ku buzima n’ibindi.
Ni mu gihe Liaison Financial Services Rwanda ari ikigo cy’imari gifasha ibigo by’abikorera, ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona imari binyuze muri serivisi zitandukanye zo kuzamura ubukungu, kugeza imari kuri bose, no gufasha ibigo kugera ku ntego zabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!