00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yateye ibiti 700 ku muhanda uva Nyacyonga-Batsinda

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 6 June 2018 saa 08:42
Yasuwe :

Itariki ya gatanu Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri abakozi ba Ecobank bakorera ku cyicaro gikuru i Kigali, bifatanije n’abatuye umudugudu wa Nyakabungo mu Murenge wa Nduba, mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Ingemwe z’ibiti 700 byo mu bwoko bwa Cinderella zatewe ku burebure bwa kilometero ebyiri mu nkengero z’umuhanda mushya uri kubakwa uturuka Nyacyonga werekeza Batsinda unyuze Gasanze.

Byitezweho gufasha kubungabunga inkengero z’uwo muhanda no kuwurinda gutenguka mu gihe kizaza.

Ku kibazo cy’uko ibi biti bitewe imvura isatira gucika, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Gasabo, Alex Segatashya yabwiye IGIHE ko Ecobank yemereye Akarere ko bizajya bivomererwa.

Yagize ati “Ubusanzwe dutera ibiti mu gihe imvura igwa, ariko ibi byo bitewe imvura yegereza gucika. Twabiganiriyeho na Ecobank , twabasabye ko batubwira ingamba z’uko ibi biti bizabungwabungwa, batwemerera ko hari abakozi bazabivomerera umunsi ku munsi mu gihe cy’impeshyi, kugeza igihe imvura izongera kugwira, bakazajya babikora mu gitondo na nimugoroba”.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank , Alice Kilonzo Zulu, yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari umuco wa banki abereye umuyobozi, anashimangira ko iyo uteye igiti uyu munsi, uba uzigamye ejo hazaza heza.

Yagize ati “Ni iby’igiciro kuri Ecobank kugira uruhare rufatika mu kubungabunga no kurengera ibidukikije. Ni ngombwa kandi ko twizihiza uyu munsi mukuru mu bikorwa nk’ibi dutera ibiti. Ni n’umwanya tuba tubonye wo gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu n’isi yuzuye amahumbezi, ibi kandi binagira ingaruka nziza ku bahakorera ubucuruzi, bikanorohereza iterambere ryihuse n’imibereho myiza y’abaturage”.

Niyonzima Alexis, umuturage waje kwifatanya n’abakozi ba Ecobank yatangarije IGIHE ko yiteguye kurindira umutekano ibi biti, acunga ko nta bana babyangiza.

Yagize ati “Ibi biti tugomba kubibungabunga kugira ngo ejo hazaza tuzajye twishimira ko ari twe twabiteye kandi tuzirikana akamaro kabyo, haba mu kuduha imvura ndetse n’akuka gaherereye. Ni urwibutso kandi tuzajya twibukiraho ECOBANK”.

Mu mihigo y’umwaka utaha wa 2018/19, Akarere ka Gasabo kiteguye gutera ibiti bivangwa n’imyaka 251.800, ndetse n’ibiti 14.400 by’imbuto bizahabwa abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, naho hegitari 84 zizaterwamo ibiti by’amashyamba birwanya isuri.

Muri iki gikorwa kandi, Ecobank yafashije ababyifuza gufunguza konti kuri telefoni zigendanwa, muri gahunda yayo ya Ecobank Digital, aho umukiliya wayo ashobora kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga n’abe, ubu buryo kandi bukorana n’ibyuma bya ATM za ECOBANK aho waba uri hose mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages