00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Rwanda yatanze inkunga yo kuvuza abanyamuryango 1000 ba AVEGA-Agahozo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 March 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda yahaye Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo) inkunga izafasha kuvuza abanyamuryango barenga 1000.

Iyi nkunga yatanzwe ku wa 25 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha abanyamuryango bamaze kugera mu izabukuru kubasha kwivuza indwara zitandukanye zibibasira.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Ecobank Rwanda, Kaneza Galina, yavuze ko bahisemo gufasha AVEGA-Agahozo mu gushyigikira ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’umugore muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bazirikana ukwezi kwa Werurwe kwahariwe abagore.

Ati “Muri Ecobank Rwanda twemera ko ubuvuzi cyangwa ubuzima bwiza ari inkingi y’iterambere ni yo mpamvu dushyigikira ibikorwa bigamije kuzamura imibireho myiza y’abaturage muri iki gihe twizihiza ukwezi kwahariwe umugore.”

Yongeyeho ati “Ecobank yishimiye gutanga umusanzu wayo ishyigikira abanyamuryango barenga 1000 n’uko bikubiyemo ko ari serivisi zitandukanye z’ubuvuzi yaba ari ubw’amenyo, ubw’amaso ndetse no gusuzumwa indwara zitandura.”

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2025 isaba ko hongerwa imbaraga mu kuzamura urugero rw’uburinganire aho bakorera kandi ntihagire n’umwe uhezwa (Accelate Action).

Biteganyijwe ko iyi nkunga izafasha mu gusuzuma abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo indwara zitandukanye cyane cyane iz’amenyo n’amaso, uwo bazisanzemo agahita avurwa ku buntu, bikorewe mu bitaro bya AVEGA Clinic no mu kigo nderabuzima cya Nyamata.

Mukankaka Cecille, Umubyeyi w’imyaka 62 utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Kigarama, yatangaje ko bishimiye iyi nkunga ya Ecobank kuko hari n’abatagiraga umwete wo kujya kwivuza izi ndwara kubera ko bafite intege nke.

Ati “Twanezerewe cyane kubera ko imyaka tugezemo amaso ntaba akireba, amenyo aba yaratangiye kuzana ibibazo, kubyivuza rero biragorana hajyaho n’iyo gahunda umuntu acamo kugira ngo agere ku buvuzi hari ugira ubute akaba yabireka kujyayo.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa AVEGA-Agahozo, Mukarugema Alphonsine, yashimangiye ko bagiye bakora ubuvugizi mu bihe bitandukanye bugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo abanyamuryango babo bari bageze mu za bukuru bahura na byo.

Ati “Twakoze ubuvugizi kubera ko abanyamuryango dufite abenshi bamaze kugera mu zabukuru, bafite rero ibibazo by’ubuzima cyane cyane ku birebana n’amaso ndetse n’amenyo akaba ari yo mpamvu twakoze ubuvugizi ahantu henshi kugira ngo dushobore kubabonera ubufasha.”

AVEGA-Agahozo yashinzwe mu 1995 n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, itangirira mu Mujyi wa Kigali ariko ubu yageze mu gihugu hose, ifasha abapfakazi barenga ibihumbi 20, n’abandi barenga ibihumbi ibihumbi 71 baba mu miryango yabo.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Ecobank Rwanda, Kaneza Galina, yavuze ko inkunga batanze igamije guteza imbere ubuzima bw'abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo
Umuyobozi Mukuru wungirije wa AVEGA-Agahozo, Mukarugema Alphonsine, yavuze ko ubuvugizi bakora bwagiye butanga umusaruro
Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda bushyikiriza AVEGA-Agahozo inkunga bwabageneye
Mukankaka Cecille yavuze ko kubera intege nke hari ababuraga uko bivuza ariko ubu bagiye kujya bavurirwa ku gihe
Inkunga yatanzwe izafasha mu gutanga ubuvuzi butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages