00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yashyizeho inguzanyo ku bakeneye kugura inzu muri Masaka Views Project

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 August 2026 saa 11:37
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc yinjiye mu mikoranire na sosiyete ya Fortis Green Housing ishyira mu bikorwa umushinga wa Masaka Views Project, aho abakeneye kugura inzu muri uyu mushinga bashobora kubona inguzanyo y’iyi banki ingana na 90% by’agaciro k’inzu.

Ibi ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 14 Kanama 2026 i Kigali hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n’Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer.

Aya masezerano agamije korohereza abifuza gutura muri Masaka Views kubona ubushobozi bwo kugura inzu, kuko Ecobank izajya ibaha inguzanyo ishobora kugera kuri 90% by’agaciro k’inzu.

Inguzanyo umuntu ashobora guhabwa ishobora kugera kuri miliyari 1 Frw ikishyurwa mu gihe kigera ku myaka 20 kandi izajya yishyurwa ku nyungu nto ugereranyije n’izindi.

Masaka Views Project ni umushinga wo kubaka inzu ugeze kure ukorwa na Fortis Green Housing mu Mudugudu wa Ganza, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mushinga wose uzaba ugizwe n’inzu 400 ariko izigera ku 180 zahereweho mu gice cya mbere.

Muri izi 180 harimo 35 ziri ukwazo (family houses) n’izindi za ‘townhouses’ 57 ndetse na za ‘appartements’ zigizwe n’inzu 88 ari na zo ubu bufatanye na Ecobank Rwanda buri gukoraho.

Umuntu ushaka kugura inzu muri uyu mushinga azajya agana Ecobank kugira ngo hasuzumwe ubushobozi afite bwo kwishyura inguzanyo mbere y’uko hatangwa ubusabe bw’inguzanyo.

Mu gihe ukeneye inguzanyo yamaze gutanga ibyo asabwa byose muri Ecobank hazajya habaho amasuzuma mu gihe gito abujuje ibisabwa bahite bemererwa inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo kuko inzu ari umwe mu mitungo itimukanwa y’ingenzi cyane.

Ati “Ecobank isanga ko kubona inguzanyo ihendutse ari ingenzi mu gufasha abantu benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu. Ku bufatanye na Fortis Green Housing, turashaka korohereza abifuza gutunga amazu kubona izo nguzanyo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu guteza imbere imiturire iboneye kandi itangiza ibidukikije, ndetse no gushyigikira intego y’u Rwanda yo gufasha abantu benshi gutunga inzu zirengera ibidukikije, bityo bigafasha umuryango mugari guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ku ruhande rwa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer yavuze ko ubu bufatanye bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi kuko inguzanyo zizishyurwa mu gihe kirekire.

Ati “Guhuza uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo natwe dufite inzu zubatswe mu buryo burengera ibidukikije muri Masaka Views bizafasha gufasha Abanyarwanda benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu nziza. Dutekereza ko bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gutura mu mijyi ariko irengera ibidukikije mu rwego rwo kwita ku kubuzima bw’abayituye.”

Ecobank Rwanda igaragaza ubu bufatanye bushya buri mu bigize gahunda yayo yo gushaka uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kugira amacumbi binyuze mu kubaha inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

Aya masezerano hagati ya Ecobank Rwansa na Fortis Green Housing agamije guha abantu inguzanyo yo gutunga inzu
Mbere yo gusinya amaserezano hagati ya Ecobank Rwanda na Fortis Green Housing impande zombi zabanje kuganira
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n’Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo
Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer, yavuze ko ubufatanye na Ecobank Rwanda bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages