Ihuriro ry’ibigo byo kuvuzanya no guteganyiriza abakozi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECASSA), ririmo kugena uburyo ngenderwaho buzatuma abakozi bava mu gihugu kimwe mu birigize bakajya gukorera mu kindi, bazajya bakomeza guhabwa serivisi z’ubwiteganyirize, pansiyo no kwivuza nkuko byagendaga mu gihugu barimo.
Umunyamabanga Mukuru wa ECASSA, Frédéric Ntimarubusa, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bashaka ko akarere gahuza uburyo bwo gutanga imisanzu y’ubwiteganyirize, ku buryo aho umuturage azaba akorera hose azajya yiteganyiriza yasubira mu gihugu cye akabona pansiyo ye cyangwa agakomeza kwiteganyiriza nkuko byari bisanzwe.
Yagize ati “Umuntu yarakoze nko mu Burundi akajya mu Rwanda agakomeza agakora bikagera ubwo ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, twifuza ko ibyo bihugu bibiri bijya hamwe kugirango uwo muntu azabone pansiyo ikwiye ntihagire aho ahombera. Ibyo rero turashaka ko biba mu bihugu byose byo muri aka karere.”
Yakomeje ashima uburyo u Rwanda n’u Burundi byakemuye ikibazo cy’Abanyarwanda bakoze i Burundi bagasubira mu Rwanda n’icy’Abarundi bakoze mu Rwanda bagasubirayo, aho amafaranga yabo ibigo by’ubwiteganyirize byayahererekanyije bigatuma babasha kubona pansiyo zabo.
Ntimarubusa yavuze ko ibi ari ukorohereza abaturage gukorera hose mu buryo bwiza, nkuko babisabwe n’abakuru b’ibihugu bigize ECASSA aribyo; u Rwanda, Tanzania, Kenya, Zambia, Burundi, Uganda na Sudan y’Epfo.
Harasuzumwa kandi guhuriza hamwe ibyo kuvuzanya hakoreshejwe uburyo bworoshye bw’ubwisungane ‘Mutuelle’. Ubusanzwe urwariye mu kindi gihugu yiyishyurira amafaranga yo kwivuza kandi mu gihugu cye asanzwe ari mu bwishingizi cyangwa ubwisungane mu kwivuza.
Kuri iyi ngingo umuturage w’igihugu kimwe mu bigize ECASSA azajya yemererwa kwivuza mu kindi akoresheje ubwishingizi bwo mu gihugu cye.
Abakuru b’ibihugu bigize Ecassa basabye ko bikorwa vuba nka kimwe mu byateza imbere Afurika y’Iburasirazuba.
Ntimarubusa avuga ko kuri ubu abahanga mu bijyanye no kuvuzanya no kwiteganyiriza bari mu nama yo gukuraho inzitizi zose zabigaragaramo, ku buryo mu 2018 hazaba hatewe intambwe ifatika yatuma abaturage bashobora kuvuzwa nta ngorane z’uko batari mu gihugu cyabo.
Biteganyijwe ko hazangwa raporo y’aho bigeze mu nama y’inzobere na ba Minisitiri batandukanye izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba izaba mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO