Iri huriro ryatangijwe kuri uyu wa 1 Ukwakira, muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleje y’Uburezi, aho abarigize bigaga ku gushyiraho amategeko ngengamikorere yaryo n’ukuntu rizajya rikora.
Dr Alphonse Uworwabayeho, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleje y’Uburezi akaba anakuriye iri huriro, yavuze ko bashishikajwe no guteza imbere imyigishirize y’imibare, hagendewe ku ikoranabuhanga, ndetse banakangurira igitsina gore kuyiga.
Yagize ati:” Nyuma y’uko twitabiriye inama nyafurika y’abanyamibare yabereye muri Tanzaniya umwaka ushize (2014), natwe abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba twafashe icyemezo cyo gushyiraho ihuriro riduhuza; none ubu niryo turi gutangiza, kandi ndakeka rizafasha guteza imbere imyigishirize y’imibare […]”
Dr Angelina Bijura, wigisha imibare muri Kaminuza ya Aga Khan yo muri Tanzania akaba n’umunyamuryango w’iri huriro, yavuze ko bateganya gushyiraho uburyo bwo gukangurira abakobwa gukunda imibare, aho bazajya batangira kuyigishwa bakiri bato.
East Africa Mathematics Education and Research Network, yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize y’imibare mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, hagendewe ku ikoranabuhanga no gukangurira igitsina gore kuyiga.



















TANGA IGITEKEREZO