Buri mwaka iki kirombe gicukurwamo Wolfram irenga toni 1000. Biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere uwo musaruro uzaba warikubye kabiri.
Wolfram ni amabuye y’agaciro atunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatangaje ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24.
Ayo mabuye y’agaciro acukurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals Group, ikuramo agatubutse, ku buryo kontineri imwe ishobora kugeza ku bihumbi 350$.
Ni wolfram yoherezwa mu mahanga itunganyijwe ku kigero cya 68% kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari rushobora kuyikuramo cya cyuma cya nyuma.
Iyo igejejwe mu mahanga yongererwa agaciro ku rugero rwa 99,999% ikavamo icyuma.
Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.
Ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro yo muri ibi bice bwatangiye mu 1930, ubucukuzi bweruye butangira mu 1949, nyuma mu 2022 ibigo byacukuraga amabuye y’agaciro i Nyakabingo, i Musha n’i Rutongo bihindurwamo Trinity Metals Group.
Iki kirombe gifite ubuvumo butanu, ubwa kure bukaba bugeze kuri metero 800 butambika mu musozi, na metero 120 zimanuka mu kuzimu.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, yagaragaje ko iki gice kirimo amabuye menshi ku buryo biteganywa ko yazamara imyaka myinshi bayacukura.
Ati “Hejuru hariya mbakuye ni ku butumburuke bwa metero 2000 uvuye hasi mu kibaya. Aha mbagejeje ni ku butumburuke bwa metero 1700, izo metero 300 zose twazicukuyemo. Amabuye arahari nta n’aho ateze kujya. Duteganya ko turamutse ducukuye kuri uru rugero turiho tuzacukura imyaka 48.”
Trinity Nyakabingo ni kimwe mu bigo bikorana ikoranabuhanga rigezweho, aho usanga ubuvumo (indani) ari bugari, hari imashini zitwarwa n’abakozi zijya gukura ayo mabuye iyo kure, zikayazana imusozi, ibyuma bitanga umwuka, ibikurura amazi y’imbere mu musozi kugira ngo atabuza abantu kucukura, n’ibindi bikoresho bigezweho bigabanya impanuka.
Nk’ubu amezi arindwi ari gushira, i Nyakabingo bataragira impanuka (lost time injury) ituma umuntu ashobora gusiba akazi umunsi.
Trinity Nyakabingo ifite abakozi bagera ku 2000 ihemba byibuze imishahara y’arenga ibihumbi 700$ buri kwezi.
Niragire Claudine, umubyeyi w’umwana umwe na we akorera muri iki kigo, aho aba ashinzwe gukura umusaruro mu mucanga, avuga ko akazi kamufatiye runini mu mibereho ye ya buri munsi.
Ati “Nishyurira umwana ishuri, nkizigama, ngatunga urugo, nkiyitaho n’ibindi. Iyi mirimo nayigiye hano mpambwa amahugurwa, ndabimenya.”
Uretse abakozi kandi iki kigo kigura ibikoresho bitandukanye bifasha mu bucukuzi imbere mu gihugu na byo bishobora kugera kuri miliyoni 1$, ayo mafaranga bakayakoresha biteza imbere.
Umuyobozi w’Ishami rya RMB rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubugenzuzi bwayo, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.
Ati “Uwo ni wo murongo munini cyane ubonekamo amabuye ya wolfram menshi. Ahandi tuyigira ni mu Karere ka Rutsiro na Gatsibo.”
Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwihagije ku mabuye ku bwinshi no ku bwiza, akavuga ko hafi igihugu cyose, ni ukuvuga mu turere 28 hagaragaye ibimenyetso by’amabuye y’agaciro atandukanye, ndetse muri utwo turere turimo ibikorwa by’ubucukuzi.
Yavuze ko nubwo u Rwanda rukataje mu gucukura, ntaho ruragera kuko mu gihe ibindi bihugu bigeze ku bilometero nka bibiri munda y’Isi, u Rwanda rutaragera no ku kilometero kimwe.
Ati “U Rwanda rufite amabuye y’agaciro, kuko ruherereye mu gice abarizwamo (Kibara Belt), ndetse rukaba hagati yacyo. Ni igice kiva muri Tanzania kikanyura mu Rwanda kigakomeza mu Burasirazuba bwa RDC kigakomeza muri Uganda. Niba turi hagati bivuze turi mu izingiro ryayo. Haracyari imyaka myinshi yo gucukura.”
Trinity Nyakabingo iteganya ko mu myaka ya vuba, izaba yashyizeho uruganda rutunganya toni 50 ku isaha z’umucanga uva imbere mu buvumo, kugira ngo na Wolfram itakara yose ibyazwe umusaruro.
Iki kigo cyanitaye ku byo kubungabunga ibidukikije kuko amazi y’imvura aturuka mu buvumo akusanywa agashyirwa mu rugomero rwabugenewe, agatunganywa akongera gukoreshwa mu kazi.
Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.
Iki kigo gifite abakozi bakabakaba 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.
Ubu u Rwanda rwatanze impushya zigera ku 150 zirimo abacukura amabuye, abayatunganya n’abandi.
Mu Ugushyingo 2023 RMB yatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.
Ni umusaruro wagizwemo uruhare na Wolfram kuko mu mezi atatu ya nyuma ya 2023, nko mu Ukwakira 2023 hoherejwe Wolfram ingana n’ibilo 182.099, yinjiza 2.293.588$. Mu kwezi kwakurikiyeho umusaruro wiyongereyeho gato kuko hoherejwe ku isoko mpuzamahanga ibilo 183.395 byinjirije igihugu 2.296.577$, mu gihe mu Ukuboza 2023 aya mabuye yakomeje kwiyongera agera ku bilo 274,493 byinjije Amadorali ya Amerika 3.298.468.
RMB igaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro no kohereza ku isoko mpuzamahanga ubwoko butandukanye ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.



































Amafoto: Emmanuel Dushimimana/The New Times
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!