Dushimimana yari amaze imyaka ine ari Umusenateri uyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda mu gihe Prof Munyaneza we yari Umudepite uyobora Komisiyo y’Ingengo y’Imari.
Abandi bemejwe na Sena barimo Gisèle Umuhumuza, ku mwanya w’Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza Amazi, WASAC Utility Ltd na Mutesi Linda Rusagara, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.
Hari kandi Armand Zingiro, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ingufu, REG na Evariste Rugigana, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Kugenzura Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro, RURA.
Aba bayobozi bemejwe na Sena nyuma yo gusuzuma raporo za Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku biganiro n’isuzuma rigamije kureba niba bujuje ibisabwa ryakozwe n’izo komisiyo kuri aba bayobozi.
Bose bagaragaje ko biteguye kuzuza neza inshingano zabo ahanini bashingiye ku kuba bafite uburambe n’ubushobozi mubyo bagiye gukora, ku buryo bavuga ko nta kabuza bazafasha igihugu kwihuta mu iterambere no kugera ku ntego ziteganywa na NST1.
Dushimimana agiye kurandura ubukene mu Burengerazuba
Dushimimana Lambert wavutse mu 1971, yaminuje mu bijyanye n’Amategeko aho yize muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yabanje kugirana ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yagaragaje ko mu kiganiro bagiranye basanze yumva neza inshingano yahawe kandi afite ubushake n’ubushobozi bwo kuzakora neza imirimo yahawe yo kuba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Dushimimana yagaragarije Komisiyo ko azakora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kigere ku ntego naramuka yemejwe na Sena.
Avuga ko inararibonye afite ari kimwe mu bizamufasha mu kugera ku ntego ze, aho azibanda ku kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda, binyuze mu kwigisha abaturage n’urubyiruko by’umwihariko.
Senateri Umuhire ati “Ikindi yatubwiye kuri iyi ngingo ni uko azarushaho kwegera abaturage, abashishikariza kubahiriza gahunda za Leta ndetse n’uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Ni umugabo uvuga ko azakorana n’inzego zose ndetse akarushaho guha umwanya abaturage kuko bafite uruhare runini mu gutanga umusanzu mu bibakorerwa.
Ku ngingo ijyanye n’ibibazo byugarije umuryango birimo igwingira n’imirire mibi mu bana, Dushimimana avuga ko ahanini ikibazo gihari ari imyumvire y’abatuye mu Burengerazuba bityo azashyira imbaraga mu bukangurambaga afatanyije n’abafatanyabikorwa.
Senateri Umuhire ati “Iyo urebye mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba usanga tuza mu myanya y’imbere mu kugira abana bagwingiye kandi dufite ubutaka bwera ndetse bakaba bafite amahirwe yo guturira Ikiyaga cya Kivu.”
“Yatugaragarizaga ko ahanini ikibazo gihari ari imyumvire y’abahatuye, azarushaho gushyiramo imbaraga ariko akarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa ariko kandi n’ingengo y’imari leta itanga muri iyi gahunda ikarushaho gutanga umusaruro.”
Ku kijyanye n’ingamba zo gukomeza kurwanya ubukene, yagaragaje Intara y’Uburengarazuba ari intara ifite ubutaka bwera, ifite ahantu nyaburanga n’andi mahirwe menshi ashobora gufasha abaturage mu kwivana mu bukene.
Senateri Umuhire ati “Twasanze Intara y’Uburengerazuba ayizi, ifite ubukerarugendo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Yatubwiye ko azafatanya n’abaturage kugira ngo ibi byose nk’amahirwe ahari bibashe kubyazwa umusaruro kugira ngo abaturage babashe kwivana mu bukene.”
Abasenateri bamugiriye inama yo gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, gushyira imbere gukorana n’abandi no kwakira ibitekerezo by’abo bakorana n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo ati “Ikindi ni ugushyira imbaraga mu kwegera abaturage cyane cyane abari mu bice by’ibyaro kugira ngo nabo bajye bagira uruhare mu gukemura ibibazo byabo.”
Senateri Bideri John Bonds yavuze ko Dushimimana ari umugabo ugisha inama kandi agaha umwanya umuntu wese ufite ibitekerezo bye bityo inshingano yahawe azabasha kuzishyira mu bikorwa kubera ko azaba akorana n’abayobozi ndetse n’abaturage.
Ikindi navuga twese turabizi, yatorewe muri iriya Ntara y’Iburengerazuba muri Sena, murumva rero ko iriya ntara arayizi bihagije, ikindi ni uko yabaye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.”
Abandi bayobozi na bo imihigo ni yose
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yasuzumye dosiye z’abarimo Mutesi Linda Rusagara nk’Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, Zingiro Armand nk’Umuyobozi wa REG, Rugigana Evaliste nk’Umuyobozi wa RURA, Prof Munyaneza Omar nk’Umuyobozi Mkuru wa WASAC Group na Gisèle Umuhumuza nk’Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd.
Perezida wa Komisiyo, Nkusi Juvénal, yagaragarije Inteko Rusange ko basuzuma imyirondoro y’abasabirwa kwemezwa no kuganira na bo, basanze bafite ubumenyi, ubushobozi, ubunararibonye n’ubushake bizabafasha kuzuza inshingano zabo mu myanya basabiwe.
Rusagara wavutse mu 1989, yaminuje mu bijyanye n’ubucuruzi kandi afite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu n’imari kuko yabikozemo mu nzego zirimo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Banki ya Kigali, Kigali Innovation City n’ahandi.
Agiye kuyobora Ikigega Agaciro Development Fund mu gihe kimaze imyaka itatu cyarahawe inshingano zo gukora ishoramari ku buryo kuri ubu gicunga imitungo ifite miliyari 300 Frw. Ni ikigega kuri ubu gifite imigabane mu bigo 29.
Senateri Nkusi ati “Imigabo n’imigambi yatugejejeho ni ugucunga neza kiriya kigega, gukora igenamigambi ryacyo, kongera ishoramari ry’ikigega, kubaka ubushobozi bw’abakozi no kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibigo iki kigega gifitemo imigabane.”
Kuri Zingiro Armand wavutse mu 1982, yaminuje ibijyanye no gukora amashanyarazi muri Afurika y’Epfo ndetse yari amaze igihe ayobora Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w’Amashanyarazi (EUCL).
Senateri Nkusi ati “Ni umuntu ufite inararibonye y’uko Ikigo REG gikora, yatubwiye ko azongera amashanyarazi mu gihugu, kugabanya ingano y’amashanyarazi atakara akava kuri 16,9% akagera ku 8%.”
“Gukorana n’izindi nzego mu kugabanya igiciro cy’umuriro, kwihutisha uburyo bwo gukurikirana imitangire n’imikoreshereze y’amashanyarazi no kumenyekanisha mu bagenerwabikorwa amakuru arebana n’amashanyarazi.”
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yamugiriye inama yo gushyiraho ingamba zituma REG yihaza mu ngengo y’imari, gukumira inkongi z’umuriro no guhuza itangwa ry’amashanyarazi n’igishushanyo mbonera cy’imiturire.
Senateri Nkusi ati “Ikindi twamugiriyemo inama ni ukongera imbaraga z’umuriro w’amashanyarazi uhabwa abaturage kugira ngo babashe gukora ibikorwa by’iterambere, ibyari Mono-Phase bikaba Tri-phase.”
Rugigana wavutse mu 1982, wahawe inshingano zo kuyobora RURA, ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu ndetse yanabaye umujyanama ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka 10 mu bigo byigenga n’ibya Leta.
Senateri Nkusi avuga ko imigabo n’imigambi ya Rugigana irimo kwihutisha gukorana n’izindi nzego mu ivugururwa ry’ikigo ryatangiye kugira ngo uru rwego nk’urushinzwe kugenzura imikorere rurusheho gukora neza.
Ati “Yanatubwiye ko ariwe wari uyobotse itsinda ryakoze inyigo yo kugira ngo RURA bongere bayivugurure. Ku buryo rero agiye ahantu azi, azi ibihabera, ibihakorerwa n’ibitekerezo bari baratanze byo guhindura RURA yabigizemo uruhare.”
Ikindi Rugigana azakora ni ugukemura ibibazo RURA ifite bishingiye ku micungire yayo nk’uko bikunze kugaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yamugiriye inama yo kwihutisha amavugurura no kumenyekanisha RURA no guharanira ko igira isura nziza mu baturage.
Prof Munyaneza wavutse mu 1973, afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no gucunga amazi [Hydrology and Water Resources Engineering Management] yavanye muri IHE Delft Institute for Water Education yo mu Buholandi ndetse afite inararibonye mu bijyanye no gucunga amazi kuko yabyigishije imyaka myinshi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yanabaye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa WASAC.
Inshingano yahawe zo kuyobora WASAC Group zirebana no gutuma Abanyarwanda babona amazi meza mu gihugu. Ni ikigo kizaba kireberera WASAC Utilities Ltd ishinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu ndetse n’ikindi kigo kizaba gishinzwe kubaka ibikorwaremezo.
Senateri Nkusi ati “Amashuri yize ni amazi kugeza kuri ‘PhD’, mu mazi yarabyize, yarabyigishije, yarabikoze, urumva ko ari umuntu ubifitiye ubushobozi, uzabishobora.”
“Imigabo n’imigambi, ni uguhindura isura ya WASAC, gufasha ikigo kuba sosiyete y’ubucuruzi, ibi twabivugaga kuko iyo turebye muri EAC, amasosiyete y’amazi aba yinjiza amafaranga. Niba muri Uganda cyangwa Kenya bishoboka natwe byashoboka, WASAC ikaba sosiyete y’ubucuruzi.
Senateri Nkusi avuga ko Prof Munyaneza azita ku mishinga migari y’amazi, isuku n’isukura kandi azabishobora naramuka akoranye n’izindi nzego.
Ati “Hari ugushyira imbaraga mu kugabanya ingano y’amazi atakara, gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana imitangire y’amazi no kwita ku nama z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.”
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yamugiriye inama yo kongera umubare w’abaturage bafite amazi mu ngo zabo ndetse no guhuza igishushanyo mbonera cy’imiturire n’icy’amazi.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari kandi baganiriye na Gisèle Umuhumuza, wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd.
Umuhumuza wavutse mu 1984, na we inshingano yahawe zihura n’ibyo yari asanzwe akora kuko yari amaze igihe ari Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC ndetse yigeze no kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo.
Avuga ko ibyo azibandaho birimo kubaka icyizere mu Banyarwanda cyo kubona amazi meza, gushyiraho no kubahiriza ibipimo ngenderwaho muri serivisi iki kigo gitanga.
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yamugiriye inama yo gufata ingamba zo gucunga neza amazi no kunoza imikorere n’imikoranire n’abikorera mu byo gukwirakwiza amazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!