Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29 Kanama 2015, nyuma yo kwifatanya n’abaturage b’i Karama, mu Murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cy’umuganda rusange ngaruka kwezi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Umuganda ari kimwe mu bikorwa bituma u Rwanda rugera ku itererambere, avuga ko Politiki ikenewe ari iyo gukora cyane mu guhashya ubukene.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bahereye ku byo bamaze kugeraho, bashobora kurushaho gukora, bityo bakiteza imbere bakanabigirira igihugu.
Ati "Ibyo tumaze kugeraho n’ibigaragaza ko twagera kuri byinshi. Twifitemo imbaraga zo gukora no kurushaho. Iyo dukoreye hamwe nta na kimwe kitunanira."
Yanavuze kandi ko nta muntu n’umwe ukwiye kubaca intege, ababwira ko hari imbogamizi mu guharanira kugera ku iterambere.
Yagize ati: “Abashaka guca intege abanyarwanda, tugomba kubamagana kuko iyo dukoreye hamwe, nta na kimwe kitunanira. Tugomba gukorana n’abafatanyabikorwa, ariko na bo bakamenye ko abanyarwanda bashishikariye gutera imbere no kurwanya ubukene. […]”
Umuganda Perezida Kagame yifatanyijemo n’abo baturage, wari uwo kubaka umuhanda uherereye i Karama, iki gikorwa kikaba cyari kitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 20 baje gutanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO